Iburasirazuba: Barakangurirwa isuku kugeza ubwo batazajya bikanga ababasura

Intara y’Iburasirazuba yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ndende yihaye y’ubukangurambaga ku isuku, ikaba yatangiye hakorwa igenzura ry’isuku ahatangirwa serivisi zinyuranye.

Iri genzura ryatangiriye mu turere twa Kayonza na Rwamagana tariki 13 Mutarama 2016, rikorerwa mu mahoteri n’amaresitora, amabagiro n’amasoko y’ubucuruzi.

Izi nyama basanze zidafite ubuziranenge bazisukamo isabune ya OMO n'amazi kugira ngo zijugunywe ntibongere kuzitegurira abakiriya.
Izi nyama basanze zidafite ubuziranenge bazisukamo isabune ya OMO n’amazi kugira ngo zijugunywe ntibongere kuzitegurira abakiriya.

Mu mahoteri menshi hagaragaye isuku muri rusange, ariko hanagaragara utubazo abakoze igenzura bise “duto duto” tukibangamiye isuku, by’umwihariko mu macumbi.

Hari aho batateganyije aho umuntu wacumbikiwe yashyira imyanda, hakaba n’aho usanga amazi atagera mu matiyo bakarabiraho bavuye mu bwiherero.

Gusa hari n’ahagaragaye umwanda mu gikoni, abakoze igenzura bahasanga inyama zidafite ubuziranenge bategeka ko zijugunywa.

Abakoze igenzura barebaga n'ibikoreshwa mu bikoni bitararengeje igihe.
Abakoze igenzura barebaga n’ibikoreshwa mu bikoni bitararengeje igihe.

Batanze urutonde rw’ibigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu rwego rwo kunoza isuku bitakorwa ubuyobozi bugafata ibyemezo, nk’uko Byukusenge Madeleine ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Iburasirazuba yabivuze.

Ati “Muri Savana Motel y’i Kayonza igikoni cya bo ntikimeze neza kandi baracyahabagira ihene n’inkoko, icyobo bajugunyamo imyanda iturutse kuri ayo matungo gifite umwanda, ni ibintu ubona bikwiye gukosoka. Gusa muri rusange twasanze hari byinshi biri gukorwa ibitanoze na byo tubagira inama y’uko babinoza.”

Bamwe bakoze isuku igitaraganya bamaze kumenyeshwa ko bari bukorerwa igenzura, ndetse hari n’aho abakora igenzura bageze basanga isuku ari bwo iri gukorwa. Byukusenge yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukora ubukangurambaga bw’isuku buri gihe kugira ngo isuku ibe umuco mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba.

Ati “Twababwiye ko turi bubasure birebye bagasanga uko bahagaze atari ko bari bakwiye kuba bameze bahita bakora isuku. Turashishikariza abayobozi gukomeza ubwo bukangurambaga kugeza aho umuntu azaba atikanga mu gihe abonye abashyitsi ngo atangire gukora isuku y’ako kanya.”

Mu mahoteri menshi basanze mu macumbi imeze neza uretse utubazo duto basabye ko twakosora.
Mu mahoteri menshi basanze mu macumbi imeze neza uretse utubazo duto basabye ko twakosora.

Abenshi mu bakorewe igenzura bavuze ko icyo gikorwa ari cyiza kuko kibakebura bagakosora ibitagenda.

Biteganyijwe ko gahunda y’igenzura izakomereza no mu tundi turere tw’Iburasirazuba, kandi ngo izahoraho kuko iri kujyanishwa n’ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu buzamara umwaka, aho baturage bakangurirwa isuku ku mubiri, mu byo bakora ndetse ngo iya gahunda ikazagera no mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka