Huye: Umukecuru w’imyaka 92 ahangayikishijwe no kwishyura inzu yubatswe mu isambu ye
Umukecuru Adèle Madamu w’imyaka 92, utuye mu Mudugudu w’Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ahangayikishijwe n’uko asabwa kwishyura inzu yubatswe ku butaka bwe.
Nk’uko bisobanurwa n’abana be ndetse n’abuzukuru be, dore ko we atacyumva neza ntanabashe gusobanura ibintu neza, uyu mukecuru mu mwaka wa 2004 yahaye igice cy’ubutaka bwe umuturanyi we Laurent Nkundimana, amwifuzaho kuzamushajisha.
Kubera ko uyu mubyeyi yari atuye mu nzu ya nyakatsi, igihe cyo guca nyakatsi Nkundimana ngo yubatse inzu munsi y’urugo rwe, mu butaka atari yaramuhaye, amubwira ko arimo amwubakira inzu yo kumutuzamo.
Inzu imaze kuzura bayibanyemo n’umuryango wa Nkundimana, akajya anamufatira amafaranga yahabwaga nk’umuntu ukuze utanishoboye. Ayo mafaranga yaje guhagarara, kuko ngo byaje kugaragara ko yari afite abana babashije gukora, maze wa muryango ujyana umukecuru kuba mu nzu wahozemo utarimukira mu nshyashya. Bari bamaranye umwaka n’igice muri ya nzu ngo “Yari yaramwubakiye”.
Uwo mukecuru witwa Madamu utari ukivugana n’abana be ndetse n’abuzukuru be, yisanze ari wenyine, biza kugera aho ava muri ya nzu akajya arara ku mbaraza z’abantu. Icyo gihe ngo yari yaranataye umutwe. Yagiye kubwira Nkundimana ko amunyaze kuko atubahirije amasezerano maze aramukubita, byaje no kumuviramo kuba mu bitaro mu gihe cy’amezi ane.
Nyuma yaho yaje kubakirwa na Leta indi nzu, ari na yo abamo kuri ubu, hanyuma kuburana na Nkundimana bimuhesha isambu, ariko umuhesha w’inkiko aje kururangiza basanga mu kuburana ya nzu itarigeze ivugwaho.
Umuryango wa Madamu waregeye ko Nkundimana yakura inzu ye ku butaka bwabo, ariko hagendewe ku kuba yari yariyandikishijeho ubutaka bwose bwa Madamu, akaba yaranayubatse ataramunyaga, urukiko rwemeje ko ikirego nta shingiro gifite, ahubwo rusaba madamu kwishyura miliyoni 7 n’ibihumbi 163 y’agaciro k’inzu yubatswe ku butaka bwe, kugira ngo abone kubwegurirwa uko bwakabaye.
Kuri aya mafaranga hiyongeraho n’andi arimo ay’indishyi zo gusiragizwa mu nkiko ndetse no kwishyura umwunganizi wa Nkundimana, ku buryo umuryango wa Madamu usabwa kwishyura amafaranga agera muri miliyoni icyenda, nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Huye kugeza ubu bwananiwe kurangiza ruriya rubanza.
Impamvu ni uko ngo bwabonaga guteza cyamunara ibya Madamu byari kumusiga iheruheru, ari n’umukene, dore ko n’ubundi inzu atuyemo ari iyo yubakiwe na Leta, nk’uko bisobanurwa na Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye.
Hari ababona ko uyu muryango watsinzwe kuko utabashije kwiburanira, ngo unagaragaze ko Nkundimana yubatse ku butaka atari yarahawe, ahubwo ko yubatse ku bwo yihaye umukecuru yari yarasigaranye nyuma yo kumuha.
Fortunée Nyiransabimana, umwuzukuru wa Madamu umufasha gukurikirana iby’ubu butaka, agira ati “Twatsinzwe kuko umwavoka twari twahawe kutuburanira, ari na we wadufashije gutsinda ubwa mbere, yatumenyesheje ko atazaboneka mu kutuburanira kuko afite akazi kenshi mbere y’iminsi itatu gusa mbere y’uko urubanza ruba, mama wacu ajya kuburana atiteguye ntiyabasha gusobanura ibintu neza. Twebwe tubona harabayeho kugura avoka watuburaniraga.”
Yungamo ati “Aya mafaranga dusabwa ntaho twayakura, turakennye. N’iyo hagurishwa isambu yose ntiyavamo, kandi binabaye Nkundimana yaba ageze ku ntego ye yo kudusiga iheruheru nk’uko bigaragara ko yari abigambiriye umunsi yibaruzaho isambu yose ya mukecuru, nyamara yari azi neza ko atayimuhaye yose. Yabigezeho kuko yari mu batanga ibyangombwa by’ubutaka. Byabaye kwiha.”
Kuba Nkundimana yarubatse ku butaka atari yarahawe binavugwa na Innocent Ndinda wari Umukuru w’Umudugudu w’Agacyamu ubwo Madamu yagabiraga ubutaka Nkundimana, ugira ati “Iriya nzu yubatse mu kwa Madamu. Ikibanza akimuha byo ntabyo tuzi. Icyo nzi ni uko aho yari yamuhaye nyobora Umudugudu ari hepfo y’aho yubatse.”
Nyiransabimana anakemanga agaciro kahawe inzu Nkundimana ari kubishyuza kuko atekereza ko iyo yagaragaje mu rubanza ari indi yatiye, kuko iyo areba itayagezaho.
Kuri ubu Madamu n’abe bifuza ko Nkundimana yabaha ingurane y’ubutaka yubatseho, cyangwa se akanatwara aho yubatse ariko iby’imanza bafitanye bikarangira, kuko ari byo byabafasha gutuza.
Bageze kuri uyu mwanzuro ku bwo guhora bikanga ko uriya mugabo yabagurishiriza ubutaka kuko ari we ubitse icyangombwa cyabwo, akaba anajya abuzanira abaguzi agamije kwiyishyura amafaranga bamurimo.
Ubwo abakozi bo ku Rwego rw’Umuvunyi bagendereraga abatuye mu Murenge wa Huye ngo babafashe gukemura ibibazo bafite, tariki 15 Ugushyingo 2023, Nyiransabimana yabagejejeho iki kibazo, bamwemerera kuzareba mu madosiye y’urubanza niba haboneka impamvu yo kurusubirishamo, dore ko kujurira byo bitagihobotse kuko uru rubanza rwo kwishyura inzu rwabaye itegeko tariki 18 Nyakanga 2023, ruciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma.
Banamubwiye ko haramutse habuze icyatuma urubanza rusubirwamo bazahuza impande zombi, ikibazo bafitanye kigakemuka, cyane ko umuryango wa Madamu wemera no kuba watanga ubutaka inzu yubatseho, ugasigarana ahasigaye.
Abakozi bo ku Rwego rw’Umuvunyi banasabye abari baje kubagezaho ibibazo kuzirikana ko mu rukiko ntawe uburana uko yishakiye, kuko uko umuntu yisobanuye bishobora gutuma atsindwa nyamara ari we ufite ukuri.
Ohereza igitekerezo
|
Nari nkuziho ubunyamwuga, ariko iyi nkuru ntiwayitaye neza rwose uzayisubiremo.
Birakwiye ko abantu bajya bagisha inama mbere yo kujya mu nkiko ,bagashaka n’abatangabuhamya bizewe kugira ngo Koko bijye binafasha inkiko gutanga ubutabera bwuzuye.Abarenganya abandi nabo bikubite agashyi ,kuko ejo nabo byabageraho Kandi ntibyabashimisha