Guverinoma y’u Rwanda yahaye integuza abagabo bashuka abana b’abakobwa
Abagabo bashuka abana b’abakobwa bakabashora mu bishuko birimo imibonano mpuzabitsina bahawe integuza ko mu minsi ya vuba batazoroherwa n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe kandi ngo abazafatwa bazajya batangazwa aho rubanda bose bababona ndetse n’imiryango yabo.
Ibi byatangajwe na minisitiri ushinzwe iterambere ry’umuryango n’ubwuzuzanye, Oda Gasinzigwa hamwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu, mu mihango yo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitifuzwa mu bana bato, cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri. Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko yiswe ngo “Ndi umukobwa ufite icyerecyezo, kwiga kwanjye ni ingenzi, Nanze gutwita kw’Abangavu”.
Muri iyi mihango yabereye mu karere ka Rwamagana ku ishuri rya Saint Aloys, kuwa 13/02/2014 aba baminisitiri bashimangiye ko ngo Guverinoma y’u Rwanda yamaze kunoza imiyoboro y’ibanga rikomeye kandi ngo izaba ifite amaso hirya no hino mu gihugu ku buryo ngo n’umugabo uzajya atangira gushukashuka umwana w’umukobwa mu nzira, azajya ahita amenyekana hatarashira iminota 30.
Icyi cyemezo aba baminisitiri bombi bavuganye imvugo ikaze, ngo cyirimo ubuhanga n’ubwitonzi ku buryo ntawe uzabasha kunyura mu rihumye inzego Leta yashinze gukurikirana abagabo bakuru bagira imyitwarire yo gushukashuka abana b’abakobwa.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yavuze ko uyu mugambi wo gukumira abagabo b’ingeso mbi nk’izi urimo inzego zose z’igihugu kuko Leta yasanze hari abana bamwe bagikomeje kubuzwa gukomeza amashuri n’abo bagabo biswe ibisiga n’ibisumizi.
Dr Mathias Harebamungu yagize ati “Abafite izo ngeso mbi babe bitegura ko batazongera kwangiza abana b’Abanyarwanda ngo bakomeze kwidegembya kandi ntabwo bazongera kugirirwa akabanga. Tuzajya tubashyira ku kabonabose, rubanda bose babamenye ndetse n’imiryango yabo n’abana babo bamenye ibyo abo biyita abagabo bakora bahemukira igihugu.”
Aba baminisitiri ariko banze gutangariza abanyamakuru uburyo ibi bizagerwaho, bavuga ko byateguwe neza kandi inzego z’umutekano na minisiteri y’Ubutarebera ngo biteguye bihagije gusohoza uyu mugambi ntawe ubashije kuwunyura mu rihumye.
Ababyeyi n’abakobwa ubwabo baratungwa agatoki
Uyu mugambi wa Guverinoma ngo ubwawo ntiwabasha gucyemura iki kibazo ku buryo burambye niba ababyeyi n’abana b’abakobwa ubwabo badahinduye imyitwarire n’imitekerereze.
Imibare ya nyuma yizewe iherutse gutangazwa mu Rwanda mu mwaka wa 2011 yavugaga ko muri 2010 abana basaga 600 bari bataye ishuri kubera ko bari batwise mu gihe cyitateganijwe.
Inzobere n’abandi bakurikirana iby’iki kibazo bahuriza ku kuba abakobwa benshi batwara inda z’indaro mu gihe cy’ibiruhuko cyangwa igihe bari mu mayira bava ku ishuri kuko ngo ntaharamenyekana umukobwa watwaye inda ku ishuri ayitewe n’umunyeshuri.
Ibi rero ngo ni ikimenyetso gikomeye ko ababyeyi aribo bakwiye kuba ku isonga mu kumenya uburyo abana babo basama inda igihe kitifuzwa dore ko bamwe ngo basa n’abaterera abana babo amashuri, bakazasigara bijujuta igihe bamaze gusama.
Abana b’abakobwa nabo bagerwaho cyane cyane n’ingaruka z’ubu bushukanyi ngo barimo bamwe babiterwa n’ubukene ariko hakaba abandi babiterwa ngo n’umurengwe bagashaka ukundi bakwishimisha, cyangwa se bamwe bakaba batanyurwa n’ibyo imiryango yabo ibagenera, bakishora mu mibonano mpuzabitsina bashaka udufaranga n’irindi raha ry’akanya gato.
Ishuri rya Saint Aloys Rwamagana ryatangirijwemo iyi gahunda ngo rifite umwihariko w’uko ritarigera na rimwe rigira umunyeshuri uryigamo usama inda itifujwe itanateguwe. Mu kuhatangiriza iyi gahunda ngo Leta yashakaga gushimira abahiga n’abarezi baryo, ndetse no kwereka abandi ko kwirinda bishoboka, aho ngo basaba abanyeshuri bose kumenya kuvuga Oya ku babashuka bose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ndabyemera pe ko mwibasira abagabo niki?ahubwo mureke twigishe abana guhakana no kwihagararaho naho kumva ko abagabo aribo ba nyirabayazana sinzi niba aribyo bizakekura ikibazo.Dusenge cyane
ahaaaaaaaa ndabyemeye arko se ko mutavuga abagore bafata abana babahungu bakabakoresha imibonano mpuzabitsian batibagiwe mpzamatama abagabo nibo nkozi zibibi gusa abagabo nabo barrenganye peeeeeeeeeeeeeeeee
hahahahah kereka niba bavuga kuva aho uyu minisitiri agiye kuri uyu mwanya, njye narahize nzi nabazitwaye kubwa frere Agaca nubwo benshi bahitaga bazikuramo, nako muzabaze neza
Kwamagana abagabo bashuka abana is a good issue. Ariko se abadame bashuka abana b’abahungu bo bite? Ikibi cyose kigomba kwamaganwa. Ari umugabo ushukisha umukobwa cash, ari umugore ushuka umuhungu ari n’abo bashukwa ndets n’ababyeyi muri rusange bakeneye kwigisha/kwigishwa ingaruka za byo
duhe agaciro abana b;abakobwa kuko iyo bangijwe aribo bari kuzaba ababyeyi b’ejo, tuzaba twiyicira
bashiki bacu ndabasaba kuba nza kiwha agaciro mwebwe ubwanyu muwmve ko ibintu byose mubishoboye, kuko hari aho byagarako hari aho usanga abana bahabwa ibintu byose nababayeyi babo ndetse banabatoza ikinyabupfura ariko bakanga bakigira uturara, batanyurwa nibyo ababyeyi babao babagenera, abandi ugagasanga baragenda mubigari bibi bibashora mutubari na za night club zidashira ariho bahurira nizi nkora mahano z’abagabo, ikintu cyo kuvuga ngo abenshi babiterwa n’ubukene oyaaaaaaa, abenshi nirari no gukunda ibintu byinshi cg gukururwa cyane n’ibigezwe akenshi baterwa n’ibigari bagendamo bakumva kujyana nabandi badafite ibyo bo bafite, agatima kakanga munda! nanze kuvuga kuri aba bagabo(ingirwa bagabo nako) kuko bo mbanga urunuka leta buriya iigze nkuwo ifita ikajya imunyuza kuri RTV cg TVR agaseba nabandi batekereza nkawe bakaboneraho, kandi se sha abo bagabo bagafuriha abakobwa babo kubi.babyeyi namwe mujye mugabanya gufungirana abana cyane kuko hari igihe bishukako(abana) responsabilities zabo zose zifitwe nababye ubundi akamera nkuwucitse gereza ibyo agiye gukora hanze byose ugasanga amezi nkuvuye muri gereza agakora ibintu nkukurikiwe , akibagirwa ko ari we uri kubyikorera bitari bujye
Yego nibyiza kubamagana ariko nanone harababigemurira
bagatwara abagabo babandi kobomutabavugase.