Gukomeza inzego zishinzwe kugarura amahoro mu karere ni igisubizo cy’umutekano urambye -Gen. Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe asanga ikibazo cy’imvururu za politiki ziba imbere mu gihugu zikagira ingaruka ku bihugu bituranye cyakemuka ari uko imitwe yo kubungabunga no kugarura amahoro mu karere ihawe ubushobozi bukwiye bwo guhanga n’ibyo bibazo.
Ubwo yasozaga ibiganiro-nyunguranabitekerezo (symposium) ku bibazo by’umutekano muri Afurika muri iki gihe byaberaga i Nyakinama mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDCSC), ku wa 16 Gicurasi 2015, Gen. Kabarebe yashimangiye ko ku mugabane w’Afurika hari ibibazo by’urudaca by’umutekano muke cyane cyane mu ihembe ry’Afurika n’Afurika y’Iburasizuba, bigira ingaruka ku bihugu bituranye.
Nk’ikibazo cy’u Burundi cyaturutse ku kuba Perezida Pierre Nkurunziza ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu cyateje umutekano muke imbere mu gihugu, bamwe bafata icyemezo cyo gukiza amagara yabo bahungira mu bihugu bihana imbibi na cyo ari byo Tanzaniya, RDC n’u Rwanda.
Imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ivuga ko ibihumbi 105 by’Abarundi kugeza ubu bahunze, ¼ cyabo ni ukuvuga abasaga gato ibihumbi 25 bari ku butaka bw’u Rwanda, akaba ari umuzigo ku gihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, ashingiye kuri icyo kibazo, ahamya ko ibibazo bya politiki by’imbere mu bihugu bigira ingaruka ku bihugu bindi, agasanga igisubizo ari ukongerera ingufu imitwe y’ingabo z’akarere.
Agira ati “Kwinjira mu kivunge kw’impunzi z’Abarundi mu Rwanda ni urugero rw’uko ibibazo by’umutekano muke ari ndengamipaka. Bidusaba kongerera imbaraga inzego z’umutekano zihuriweho n’ingabo z’akarere”.
Ibi biganiro-nyunguranabitekerezo bihabwa abanyeshuri biga mu ishuri rya Gisirikare ry’i Nyakinama bikorwa buri mwaka ku bufatanye bwa kaminuza y’u Rwanda n’ishuri rya RDFCSC mu rwego rw’amasomo bahabwa.
Ibi biganiro byibanze ku mavugurura ya politiki, imvururu n’uburyo zikemurwa, uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu byemezo bifatwa, n’umubano w’ibihugu n’amahanga byatanzwe n’abanyapolitiki, abarimu ba kaminuza n’abashakashatsi, impuguke mu by’umutekano, politiki n’itangazamakuru bigamije ahanini kugira ngo basobanukirwe ibibazo by’umutekano muke muri Afurika, bizabafashe gusohoza inshingano zabo neza ari mu ngabo zabo cyangwa mu zindi nshingano z’ubutumwa bw’amahoro.
Maj. Jeanne Chantal Ujeneza, mu mpuzakano z’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko ibi biganiro by’iminsi itatu byuzuza amasomo babonye, bakaba basobanukiwe ibibazo by’umutekano w’akarere n’inzira ziboneye z’uko byakemurwaga.
Mugenzi we ukomoka mu ngabo za Uganda (UPDF), Maj. Israel Kaheru Bagenda yunzemo ati “(ibiganiro) Byazamuye imyumvire yacu nk’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu bitegura gufata inshingano zikomeye mu mezi ari imbere. Ndemera ko twize, twiteguye kuba abayobozi b’ingabo n’abakozi beza vuba aha”.
Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’Ishuri, Brig. Gen, Charles Karamba, iki ni icyiciro kibanziriza icya inyuma kugira ngo barangize amasomo yabo, abanyeshuri 47 bava mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo bakaba ari bo bazarangiza muri icyo cyiciro.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rega igihe kirageze ngo abanyafurika twirindira umutekano n’ ibyo tumaze kugeraho rwose nimba dushaka ko biramba igihe kirekire