Gisagara: Umurenge wa Nyanza umaze gukusanya 1.200.000 y’ikigega Agaciro Development Fund
Abatuye umurenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, bavuga ko Agaciro Development Fund ari uburyo bwo kwikorera nk’Abanyarwanda kandi ari ikigega cy’iterambere bahunikamo kikazabagoboka.
Ubu muri uyu murenge wa Nyanza hamaze kuboneka umusanzu ungana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200 y’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage batuye umurenge wa Nyanza ngo bamaze gusobanukirwa bihagije n’akamaro k’ikigega Agaciro Development Fund ku buryo ntawe ugishidikanya ibyo kizabagezaho.
Alphonse Mugemana, umwe mu batuye uyu murenge yagize ati “Iki kigega rwose tumaze gusobanukirwa n’akamaro kidufitiye kandi ni ukuri Abanyarwanda icyo dukeneye ni iterambere. Ntacyatubuza rero kurigiramo uruhare kuko ari uburyo bwo kwikorera”.
Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, yemeza ko abaturage batuye uwo murenge bumva neza Agaciro Development Fund, ngo n’ikimenyimenyi hari bakomeje kubaza uburyo bagezamo inkunga yabo.
Abaturage nibakomeza gutanga umusanzu wabo ni kimwe mu bizagira uruhare rwo gukemura ikibazo cy’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe kitarambiranye kandi biturutse mu mbaraga zabo; nk’uko umuyobozi w’uwo murenge abisobanura.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|