Gasabo: I Kinyinya hari uduce tuzavugururwa mu bijyanye n’imiturire
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo busaba abaturage gutanga ibitekerezo bijyanye n’imiturire bifuza, na bwo bukababwira ibizahinduka mu tugari tugize uwo Murenge.
Umujyi wa Kigali urateganya gushyira imiturire irengera ibidukikije mu tugari twa Murama na Gasharu hagendewe ku gishushanyo mbonera cya “Green City Kigali”, ariko hakuno yaho muri Kagugu na Gacuriro na ho hari ibizavugururwa.
Ku musozi wa Kinyinya muri Murama na Gasharu, hateganyijwe umushinga w’icyitegererezo uyobowe na Guverinoma y’u Rwanda, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyiraho imiturire irambye mu mijyi.
Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) hamwe n’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ni bo banyamigabane mu mushinga “Green City Kigali” ugamije gushyiraho umujyi w’icyitegererezo, uzaba uri ku buso bwa hegitari 600 muri Kinyinya.
Binyuze muri uyu mushinga wubahiriza Igishushanyo mbonera cya Kigali muri 2050, kuri uwo musozi wa Kinyinya hazubakwa amazu ahendutse azagenerwa abaturage 170,000 kugera ku 200,000.
Icyiciro cya mbere cy’ibanze kizubakwa kuri hegitari 16, kikaba kiri mu by’ingenzi bigize ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage, aho icyo gihugu cyatanze miliyoni 40 z’amayero binyuze mu mushinga KfW.
Hakuno mu tugari twa Kagugu na Gacuriro na ho abaturage bamenyeshwa ko imiturire izavugururwa, ku buryo hari abatuye mu Mudugudu wa Kabuhunde ya kabiri bo bashobora kwimurwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 cyangwa mu ntangiriro z’utaha muri 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga, agira ati "Hari uduce twinshi dukeneye kuvugururwa mu bijyanye n’imiturire, cyane cyane Kabuhunde ya mbere n’iya kabiri".
Ati "Gahunda yo kuvugurura izahoraho, hari n’igihe tuzavugurura ariko umuturage atavuye aho ari, ahubwo akagezwaho ibikorwa remezo cyane cyane iby’imihanda muri aka gace ka Kadobogo(muri Kagugu), inzira z’amazi n’amashanyarazi."
Havuguziga avuga ko abazimurwa ariko bahawe ingurane ari abo mu gace gato ka Kabuhunde ya kabiri kegereye aho bita kwa Minisitiri, ndetse n’ahandi mu yindi midugudu ahazajya hanyuzwa ibikorwa remezo.
Havuguziga avuga ko gahunda iteganyirijwe imiturire muri Kinyinya ari ukubaka inzu zigerekeranye mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka, aho utazabishobora azajya atanga ubutaka ku mushoramari akahamwubakira inzu ifite agaciro nk’ak’iyari ihasanzwe.
Kumva no guhabwa amakuru kuri iyi gahunda hamwe n’izindi mu Kagari ka Kagugu byakozwe ku itariki 12 Ukuboza 2023, aho bamwe bavuga ko kwimura abaturage bikunze guteza ingaruka ku mibereho n’imibanire y’imiryango.
Bakeka ko amakuru cyangwa ibitekerezo batanga bitagera ku buyobozi bukuru bw’Igihugu, kuko ngo babona ibishyirwa mu bikorwa biba bitandukanye n’ibyo babwiye inzego z’ibanze.
Uwitwa Nduwayezu Félicien agira ati "Tuvuge ngo niba basenye nk’inzu 100 zirimo abana bagera ku 2000 biga, aho bajya badasanga amashuri, batiteguye nta n’amafaranga, uba uteje ibibazo byinshi, abagabo batandukana n’abagore kuko baba babuze icyo bakora."
Nduwayezu avuga ko ibibazo nk’ibi ajya kubitura inaribonye zirimo Tito Rutaremara, mu gihe Bizimungu Dieudonné we ahitamo kubibwira Itangazamakuru.
Abaturage b’i Kinyinya kandi basabwa kubwira abafite indangamuntu ku Murenge, baba barazitaye cyangwa barasize bifotoje, kujya kuzifata.
Ohereza igitekerezo
|