Burera: Abaturage bemeza ko ruswa yacika abayobozi babigizemo uruhare
Abaturage bo mu Karere ka Burera bahamya ko abantu bose barwanyije ruswa yacika burundu, ariko ngo abayobozi nibo bagomba gufata iya mbere mu kuyirwanya baha serivisi nziza abaturage aho kubasiragiza.
Aba baturage batangaje ibi ubwo ku wa kabiri tariki ya 09/12/2014, mu Karere ka Burera basozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Aba baturage bavuga ko hari igihe umuturage ajya kwaka serivisi runaka ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, umuyobozi wagombaga kuyimuha akamwirengagiza.

Ngo icyo gihe ushaka serivisi ahita yibwiriza akareba icyo agenera uwo muyobozi nk’amafaranga, kugira ngo amuhe iyo serivisi ubusanzwe yagakwiye guhererwa ubuntu.
Emmanuel Gashishiri agira ati “Nininjira (mu biro) ntibampe serivisi nziza, ngo ejo ugaruke, ngo ejo bundi ugaruke, urumva ko aribo bazaba bari gushaka kugira ngo ya ruswa igaruke! Naho ninjiye bagahita banyakira, ikibazo cyanjye kigakemuka, ruswa twaba tuyiciye burundu”.
Nizeyimana Zacharie nawe agira ati “Ubwo rero iyo (abayobozi) bavuze ngo ejo, ejo bundi, nk’amafaranga mba nayatanga, mbega kugira ngo ikibazo cyanjye kihute.
Nk’ubu ngiye wenda nko muri Uganda, noneho ngashaka icyangombwa ku mupaka, umuyobozi akambwira ngo ni aho mu mwanya, uzagaruke, ubwo nagaruka n’ubundi akambwira ngo ni mukanya. Ubwo byaba ngombwa ko nkanjye ufite ikibazo, ngahita nyimuha (ruswa).”

Ubwo mu Karere ka Burera basozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, ubuyobozi bw’ako karere basabye abaturage kuyirwanya batanga amakuru y’ababa baka ruswa cyangwa bayitanga mu gihe ariko bafite ibimenyetso.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, yibukije abanyaburera ububi bwa ruswa mu iterambere ry’igihugu.
Agira ati “Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, ruswa imunga imibanire yacu myiza, ruswa imunga ubutabera, ruswa ishobora gutuma tugendera ku muco mubi wo kudahana, iyo umuntu yarenze ku itegeko cyangwa se n’inshingano umuntu aba agomba kuzuza…”.

Abanyaburera bavuga ko gutunga agatoki abaka cyangwa abatanga ruswa bikwiye ariko ngo biragora kubona ibimenyetso, cyangwa bagatinya gutanga amakuru bakenga ko bagirirwa nabi n’uwo bavuze.
Nabo ubwabo batswe ruswa ngo byabagora kubivuga cyane ko ikibazo baba bafite kiba cyakemutse.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ruswa mu Karere ka Burera, hashyizweho umurongo wa telefone 4139 uhamagarwaho ku buntu abanyaburera bakaba basabwa kuwukoresha batanga amakuru.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbere y’uko ako kanyoroshyo gacika muri Burera uzabanze umenye impamvu mu muhanda wa cyanika imodoka itwara abagenzi 30 kandi yaragenewe 18,ikigo nderabuzima cya Ntaruka cyirirwa kijujubya abarwayi ngo tumaho inganagmuntu kugeza ubwo umurwayi atugwa mu maboko umurenge wubatse hafi aho bikarangira gutyo,Amamoto akora mu mihanda y;igitaka afite ibyangombwa ni angahe ,abafite za perimi ni bangahe,abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza birirwa barwanira abanyeshuri uko bakoresha inkunga y’uburezi murabizi!!!!RUSWA WEEEEE!NZABA NDABARIRWA!ARIKO IVURIRO RYA NTARUKA RYO !!!!!