Bugesera: TSS Nyamata yatanze ibitanda ku kigo cyita ku bakecuru b’incike
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Nyamata (TSS Nyamata) ryahaye ikigo cyita ku bakecuru b’incike n’imfubyi zitagira kirera cyitwa “Maison Notre Dame de Compassion” inkunga y’ibitanda byo kuryamaho bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 500.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitanda bije gucyemura bimwe mu bibazo bwari bufite birimo icy’uburyamo, nk’uko bivugwa Felicite Mukabeza umuyobozi wacyo.
Agira ati “twari dufite ikibazo cy’ibitanda bike kuko wasangaga hari abaryamanye ku gitanda, bityo ugasanga hari aho bibangamye ariko kubera iyi nkunga tubonye bigiye gukemuka”.
Mukabeza avuga ko baturanye n’abaturanyi beza kuko babonye ibibazo bafite bakihutira kubikemura.
Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Nyamata buvuga ko iyi nkunga iri muri gahunda yo gufasha iki kigo kuva mu bibazo cyahuraga na byo.
Umuyobozi w’iri shuri, Sebahana John avuga ko rinafite gahunda yo gufasha abana bakirererwamo ribigisha imyuga, gahunda izatangirana n’umwaka wa 2015.
“Ibi tubikora muri gahunda dutozwa n’abayobozi bacu y’uko tugomba guteza imbere abaturage duturanye nabo mu bikorwa by’abateza imbere,” Sebahana.
Akomeza avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n’iki kigo maze bakareba uburyo aba bana babafasha kwiga imyuga kugira ngo bizabafashe mu gihe bazaba bavuye muri icyo kigo.
Iki kigo cyakira abakecuru b’incike n’imfubyi zitagira kirera ni cyo cyonyine kibarizwa mu Karere ka Bugesera.
Ngo nyuma yo gusurwa na komisiyo y’imibereho myiza mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera igasangamo ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’uburyamo, ubuzima ndetse n’ibindi biyemeje kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibi bibazo bicyemuke, nk’uko Janvière Mukamana ukuriye iyo Komisiyo abivuga.
Ati “ibibazo twasanze aha, twabikoreye ubuvugizi kuko ubu byose bimaze gukemuka kuko ibitanda byarabonetse, ubwisungane mu kwivuza bwarabonetse ndetse njyanama yabahaye amafaranga angana na miliyoni imwe yo kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo, kandi akarere nako kaberemeye inka ebyiri zizajya zibaha amata kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kumera neza”.
Ngo uretse ibi kandi hari umujyanama wemereye icyo kigo kubaha insakazamashusho (Televiseur) izajya ifasha abari muri icyo kigo kwidagadura.
Iki kigo kimaze imyaka ibiri gikora kibarizwamo abakecuru 13 n’abana 10.
Egide KAYIRANGA
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
eh,
ko ndeba bazahanuka bagashira?? IBITANDA BIGEREKERANYE KU BAKECURU, kandi ndabona nta na protection ku mpande!!! yewe ndabona imfashanyo ziziyongera kuko bazakerera kuvuzwa bamaze kuvunagurika!
TSS NYAMATA yagize igitekerezo cyiza,nibyo gushima pe!Ariko se kombonye abo bakecuru bagendera mutugare, bazashobora kunanara ibyo bitanda?Ahaa, ma Soeur azabahore bugufi.
bakzoe neza cyane rwose kwita kuri aba bakecuru batishoboye , uyu muco ukomeze uturange twiyubaka twushakamo ibisubizo