Barebeye hamwe uko ururimi rw’amarenga rwakoreshwa muri serivisi z’itumanaho mu Rwanda

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ wateguye inama nyunguranabitekerezo, abayitabiriye baganira ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, no ku mbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo mu byerekeranye n’itumanaho.

Bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo
Bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo

Uwamariya Josiane, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze umuryango Hope for Life Association, avuga ko muri iyo nama batumiyemo inzego zose bireba zo muri serivisi z’itumanaho n’abandi bagira uruhare mu itumanaho barimo ibigo by’itumanaho nka MTN, Airtel Rwanda, n’inzego nka RURA na RDB, barebera hamwe uko ururimi rw’amarenga rwakoreshwa muri serivisi z’itumanaho mu Rwanda.

Mu bibazo byaganiriweho abakoresha ururimi rw’amarenga mu gusaba serivisi ndetse n’ibindi bicuruzwa bya sosiyete z’itumanaho mu Rwanda, bahura na byo, harimo kuba nta bakozi b’izo sosiyete z’itumanaho bahuguriwe gufasha abafite ubumuga bakoresha ururimi rw’amarenga.

Indi mbogamizi ngo ni ukuba hatariho uburyo bunoze bwo gutanga ibitekerezo kuri serivisi n’ibicuruzwa by’ibigo by’itumanaho kugira ngo serivisi ibi bigo birusheho kunoza serivisi bitanga cyane cyane hanitawe ku bafite ubumuga by’umwihariko abakoresha ururimi rw’amarenga.

Kuba hari umubare mucye w’abazi gukoresha ururimi rw’amarenga mu baturage muri rusange bituma abafite ubumuga bakoresha urwo rurimi babura uburyo bashobora gufashwa aho batuye.

Ibyo bifuza:

Bizimana Jean Damascene uri mu buyobozi bw’umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf - RNUD), yashimiye umuryango Hope for Life Association ku gikorwa cyiza wakoze cyo guhuriza hamwe abagira uruhare mu itumanaho mu Rwanda kugira ngo harebwe icyakorwa mu rwego rwo kureba uko ururimi rw’amarenga rwakwinjizwa mu itumanaho, kugira ngo hatagira uhezwa kuri izo serivisi.

Bizimana Jean Damascene asanga ntawe ukwiye guhezwa kuri serivisi runaka, agasaba ko imbogamizi zikiriho mu ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga zashakirwa igisubizo
Bizimana Jean Damascene asanga ntawe ukwiye guhezwa kuri serivisi runaka, agasaba ko imbogamizi zikiriho mu ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga zashakirwa igisubizo

Yagize ati “Abantu twese turi bamwe waba ufite ubumuga cyangwa utabufite, ntawe ugomba guhezwa cyangwa ngo abure serivisi bitewe n’ubwo buryo akoresha muitumanaho.”

Akomeza avuga ati: “Abafite ubumuga bwo kutavuga, dufite indi mpano Imana yaduhaye yo gukoresha amaso n’amaboko yacu tukaganira, tukiga, tugakora akazi. Ndasaba Leta ko yashyira ururimi rw’amarenga mu mashuri nk’uko ishyira imbaraga mu zindi ndimi ndetse nkanasaba abafite ibigo by’itumanaho mu nshingano ko hashyirwaho amahugurwa ku bakozi babo ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga kugira ngo turusheho kubona serivisi nziza.”

Uwamariya Josiane uyobora umuryango Hope for Life Association, avuga ko muri iyo nama nyunguranabutekerezo, bagiranye n’abagira uruhare mu itumaho (MTN, Airtel Rwanda, RURA, na RDB), basanze abakoresha ururimi rw’amarenga bahura n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho, ndetse no kubona amakuru ku bicuruzwa by’ibyo bigo, basaba ko hafatwa ingamba mu ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga mu itumanaho.

Uwamariya Josiane uyobora umuryango Hope for Life Association na we agaragaza ko ururimi rw'amarenga rukwiye kwitabwaho muri serivisi z'itumanaho mu rwego rwo gufasha abakenera izo serivisi barukoresha
Uwamariya Josiane uyobora umuryango Hope for Life Association na we agaragaza ko ururimi rw’amarenga rukwiye kwitabwaho muri serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufasha abakenera izo serivisi barukoresha

Yagize ati: “Twifuza ko hashyirwaho umurongo wihariye ku bigo by’itumanaho wo gufasha abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva by’umwihariko abakoresha ururimi rw’amarenga mu gihe bahuye n’ikibazo ndetse no mu gihe bakeneye ubufasha.”

Abari muri ibi biganiro kandi bifuje ko RURA yashyiraho amategeko n’amabwiriza ku bigo by’itumanaho hagashyirwaho abakozi bahoraho bahuguriwe gufasha ababagana bakoresha ururimi rw’amarenga.

Biyemeje no gukomeza gukora ubuvugizi bwo gutanga amahugurwa ku bakozi b’ibigo bifite aho bihuriye n’itumanaho, urugero nk’abakozi ba MTN, Airtel, abashoferi n’abakozi ba RURA muri rusange.

Basabye ko hashyirwaho n’umusemuzi w’ururimi rw’amarenga kuri za televiziyo zose zikorera mu gihugu kugira ngo abakoresha ururimi rw’amarenga bamenyere ku gihe amakuru ndetse n’amatangazo yayamamaza serivisi n’ibicuruzwa by’itumanaho.

Muri rusange, basabye Leta ko ururimi rw’amarenga rwashyirwa mu nteganyanyigisho rukigwa mu mashuri nk’izindi ndimi kugira ngo itumanaho rigere kuri buri wese ntawe uhejwe.

Banashimiye Leta ko ikomeje gufasha abafite ubumuga kuva mu bwigunge, gusa nanone bagaragaza ko hari aho ubwigunge bukigaragara cyane cyane mu bice by’icyaro, basaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye gukomeza ubukangurambaga.

Umuryango Nyarwanda ‘Hope for Life Association’ wibanda ku buvugizi bw’abantu bafite ubumuga, ibyo bikorwa ukabifatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ku nkunga y’umuryango Disability Rights Fund.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka