Bakingiwe Covid-19 mu muganda rusange

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi yavuze ko umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2022 ugamije ahanini kurwanya isuri, ariko ko aho bishoboka abaturage bakingirwa Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yabitangaje kuri televiziyo y’u Rwanda, ati “Twasabye ko ahashoboka hose bashobora gutegura gukingira abatarabona urukingo rwa gatatu, bagakora site zo gukingiriraho, iyi week-end tugiyemo abantu bagakomeza kwirinda, abajya gushaka serivisi hirya no hino bakaba bagomba kuba bafite urukingo rwa gatatu”.

Minisitiri Gatabazi avuga ko arimo kumva hirya no hino bivugwa ko niba abantu batitwaye neza ibintu ngo bishobora guhinduka (imibare y’abandura Covid-19 yakongera kuzamuka) n’ubwo muri iki gihe bigaragara ko abandura icyorezo ari bake.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko Umuganda rusange usoza uku kwezi kwa Werurwe 2022 uzibanda ku kurwanya isuri, haba mu gusibura imiringoti n’imirwanyasuri, gucukura ibyobo bifata amazi, gukora isuku no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Minisitiri Gatabazi avuga ko impamvu umuganda uzibanda ku kurwanya isuri ari ukugira ngo Leta izigame amafaranga yari kuzatanga ku bakozi bazakora ibyo bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko kuba imigezi y’u Rwanda yuzuyemo icyondo ari ingaruka z’ibikorwa bitandukanye birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, akaba yarasabye ababikora bose gusubiranya aho bakoreye bakanahatera ibiti n’ibyatsi.

By’umwihariko Umuganda ku rwego rw’Igihugu ukaba uteganyijwe kubera ku mugezi wa Nyabarongo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko mu myaka itanu ishize Leta yungutse amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 183 kubera Umuganda.

Nyuma y’Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu hazabaho n’ibiganiro bizibanda kuri gahunda ngarukamwaka yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’ibivuga ku kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza Mituelle de Santé.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka