Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yafunze imiryango
Nyuma y’iseswa ry’umubano wa Dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe tariki 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yamenyesheje abantu bose ko Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo, kandi itazongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.

Binyuze mu itangazo iyo MINAFET yashyize ahagaragara, bavuze ko serivisi za dipolomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye, ([email protected]) +31703926571).
Ni itangazo rivuga ko iseswa ry’umubano wa dipolomasi, ritazagira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kuhasura, kuko urujya n’uruza rw’abagenzi ruzakomeza, ndetse n’abakora ingendo z’akazi bikazakomeza nk’uko bisanzwe.
Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona Visa bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya Visa bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya Visa iriho ubu.
Ohereza igitekerezo
|