Amajyaruguru: Tumwe mu dushya twaranze Umuganura (Amafoto)
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, hizihijwe umunsi w’Umuganura; uyu ukaba ari umunsi, uba buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama.
Buri mwaka, mu Rwanda, Umunsi w’Umuganura, wizihizwa mu rwego rwo kwishimira no gusangira umusaruro wabonetse. Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abayobozi n’abaturage, bifatanyije kwizihiza uyu munsi, mu birori byari bibereye ijisho, uyu ukaba wabaye umwanya wo kurushaho kuzirikana umurage w’abakurambere, bishimira ibimaze kugerwaho, ndetse banarebera hamwe ingamba bashyiramo imbaraga, mu rwego rwo kurushaho kunoza no kongera umusaruro.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku dushya twaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi, mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru.
RULINDO:
Ni na ho, umunsi w’Umuganura wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yifatanyije n’abaturage mu birori byo kwizihiza uyu munsi, byabereye mu Murenge wa Rusiga ahazwi nko ku “Kirenge cya Ruganzu”
Muri ibi birori, wabaye umwanya wo kumurika ibyagezweho muri aka Karere ka Rulindo, habaho igikorwa cyo kuganuza abaturage, aho by’umwihariko abana bahawe amata, ndetse imiryango umunani yorozwa inka za kijyambere.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yashishikarije abaturage kwirinda ubunebwe, baharanira gukora cyane, kugira ngo babashe kongera ingano y’umusaruro beza buri uko igihembwe cy’ihinga gitashye.
MUSANZE:
Ku rwego rw’Akarere ka Musanze, umunsi w’Umuganura, wizihirijwe mu Murenge wa Kimonyi, aho abayobozi ku rwego rw’aka Karere, bifatanyije mu busabane n’abaturage. Abo bayobozi bafatanyije n’abaturage guteka amafunguro mu buryo bwa gakondo, ndetse barangije kuyahisha barayasangira.
Wabaye n’umwanya ku baturage wo kumurika umusaruro bejeje, basobanurirwa amateka n’akamaro k’umunsi w’umuganura. Amafunguro abitabiriye ibi birori basangiye, yari agizwe n’umutsima w’amasaka, ibigori, ibihaza, ibishyimbo, amashaza, igitoki n’andi ateguwe mu buryo bwa gakondo
BURERA:
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura mu Karere ka Burera byabereye mu Murenge wa Rwerere. Abaturage bibukijwe ko imwe mu ntwaro yatuma barushaho kongera umusaruro, harimo no kurwanya isuri mu mirima yabo, kandi bakitabira ubuhinzi bwa kijyambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu, Nshimiyimana Jean, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zirimo n’izishinzwe umutekano, basabye abaturage kunoza ingamba zirimo guhingira igihe, gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, gutera ibihingwa imiti no kujya babikurikiranira hafi kugeza babonye umusaruro.
Umusaruro wiganjemo ibigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amasaka biri mu byo abitabiriye umunsi w’umuganura bamuritse.
GAKENKE:
Mu Murenge wa Ruli aho ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byabereye ku rwego rw’aka Karere, abaturage n’ubuyobozi, na bo basangiye ku musaruro bejeje. Wabaye n’umwanya wo kwibukiranya ko umuganura w’ubu n’uw’igihe kizaza, ukwiye gukorwa mu buryo budasiga inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda umurimo, kugira ngo bazarusheho kugera ku byiza byinshi.
GICUMBI:
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura basangiye ibiribwa harimo umutsima w’ingano, ibijumba, ibirayi, ibihaza, ibishyimbo, imboga n’ibindi bitandukanye.
Muri ibi birori, abaturage banasabwe kwita ku bworozi bw’inka zitanga umukamo uhagije, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.
Abaturage basabanye binyuze mu mbyino, zari zikubiyemo ubutumwa bushimangira insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umuganura igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye uriya munsi w’umuganura byumwihariko waranzwe nubusabane muburyo bwa gakondo kuburyo bunogeye ijisho😳
Twishimiye uriya munsi w’umuganura byumwihariko waranzwe nubusabane muburyo bwa gakondo kuburyo bunogeye ijisho😳
Twishimiye uriya munsi w’umuganura byumwihariko waranzwe nubusabane muburyo bwa gakondo kuburyo bunogeye ijisho😳