Abasirikare bo muri Nigeria baje kwiga uko ibihugu byo mu karere bishyira hamwe
Abasirikare bakuru 21 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo ibihugu by’akarere byishyira hamwe hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Tariki 31/03/2014, abo banyeshuri basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho baganiriye n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba hanyuma bagezwaho ikiganiro kibasobanurira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu n’umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu karere.
Rear Admiral Stanley Ehije Ogoigbe uyoboye abo banyeshuri yavuze ko hari byinshi ingabo z’ibihugu byombi zihuriyeho birimo kugira ubuyobozi buhamye mu gisirikare, ubunararibonye muri operasiyo za gisirikare n’ubunararibonye mu kubungabunga amahoro.
Abo basirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria kandi basuye Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Tariki 01/04/2014, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri i Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ndetse na Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), bahawe ikiganiro ku nyungu zo kwishyira hamwe kw’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zirimo guhuza gasutamo no kuba ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigize isoko rusange.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent, yagize ati “Twababwiye ko twahuje za gasutamo, tubabwira ko turi mu isoko rusange kandi ko tariki 30/12/2013 twasinye amasezerano yo kuzahurira ku ifaranga rimwe.
Twababwiye n’uburyo tuzakora igihugu kimwe (political federation). Twabibasobanuriye tubereka ibyiza n’amahirwe n’ingorane zitandukanye. Nabo batubwira iby’Umuryango wa ECOWAS igihugu cyabo kirimo. Hari ibyo batwigiyeho kandi natwe hari ibyo twabigiyeho”.
Aba basirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria baracyari mu Rwanda kugeza tariki 6 Mata. Mu minsi ikurikiye bazasura Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwandair, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, CEPGL. Bazasura kandi Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda i Gako.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|