Abanyarwanda basaga 300 bitabiriye icyiciro cya mbere cyo gutoranya abantu babiri bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya “Big Brother Africa” rigaragaza imibanire y’abantu batandukanye kandi benshi mu nzu imwe.
Big Brother Africa ni irushanwa ry’imibanire y’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye, bahurizwa mu nzu imwe bakabana mu buzima bwa buri munsi, hakazahembwa uwabaniye bagenzi be neza kurusha abandi akanashyigikirwa n’abareba iyo mibanire yabo kuri za televiziyo kuko ibyo babamo biba bitangazwa kuri televiziyo.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya cyenda rizitabirwa n’ibihugu 14 bya Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe. U Rwanda rugiye kuryitabira bwa mbere rusimbuye Angola yavanywemo.
Abatsinze iri rushanwa barushaho kugaragara mu bitangazamakuru ndetse bakamenyekana cyane mu rwego rw’imyidagaduro, ukwamamaza n’ubucuruzi.
Kigali Today yabagereye aho abahatanaga i Kigali bahuriye, mu cyegeranyo cy’amafoto twafatiwe na mugenzi wacu Daniel Sabiiti.
Aha umwe mu bahatana yari ageze kuri hotel yabereyemo irushanwa/Foto: Daniel Sabiiti
Uyu Munyarwanda witwa Frank Joe uba muri Canada nawe yaje i Kigali guhatanira kuzajya muri BBA/Foto:Daniel Sabiiti
Frank Joe yavuze ko yaje mu iri rushanwa yiyizeye, akanashimishwa kandi n’uko hari Abanyarwanda bifitiye icyizere bashaka kuryitabira./Foto:Daniel Sabiiti
Umuhanzi Diane Teta nawe yari mu bahatanira kuzitabira BBA.