Abanyarwanda baba muri Senegal bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza
Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba bakiriye abayobozi b’u Rwanda ndetse baboneraho umwanya wo kwifuriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Byabaye ku wa 23 Ukwakira 2015, bahurira ku Cyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda muri Dakar aho bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.

Aba bayobozi bari baje mu nama ya Banki y’Afurika itsura Amajyambere bari baherekejwe na Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’umuhinzi-mworozi Dorothée Nakabonye.
Uhagarariye Ambasade, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, yashimiye abo Banyarwanda kuba bitabiriye ubwo butumire ku bwinshi. Yababwiye ko inama yazinduye abayobozi yari igamije kwiga uko Afurika yavugurura ubuhinzi n’ubworozi, ikihaza mu biribwa ndetse igasagurira n’isi.
Rugasaguhunga yakanguriye abari aho guhindura imyumvire ku buhinzi n’ubworozi kuko ari umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda n’Afurika. Yagize ati "Twakuze tuzi ko ubuhinzi ari ubw’ abakene cyangwa ababuze akandi kazi ariko naje gusanga twize kubukora kijyambere, tugakoresha ikoranabuhanga bwaba ishingiro ry’amajyambere arambye”.

Minisitiri Mukeshimana yabwiye abari aho, aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse abasaba ko batanga umusanzu kuko iri terambere risaba ubufatanye bw’inzego zose.
Yanababwiye ko mu nama bamazemo iminsi u Rwanda rwashimwe cyane kuba rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abahinzi-borozi, ndetse no mw’iterambere rusange.
Yatanze urugero kuri gahunda ya “Gira ink” yashyizweho muri 2006 igamije gukemura ikibazo cy’ubukene, imirire n’ubuzima bubi ndetse no kunga Abanyarwanda ihereye ku bakene. Yababwiye ko hamaze gutangwa inka ibihumbi 230 kandi ko bateganya kugera kuri 350 000 muri 2017. Minisitiri yashoje akangurira abari aho kongera umusanzu wabo mw’iterambere rw’u Rwanda.

Umuhinzi mworozi Nakabonye atanga ubuhamya kuri gahunda ya “Gira inka” yagize ati "Gira inka yangezeho ndi umupfakazi ubana n’ubwandu bwa Sida. Usibye kwiheba no kubaho nabi,sinari mfite ubushobozi bwo kurera abana batanu umugabo yari yaransigiye. Kubera Gira inka, ubuzima bwarahindutse ndetse n’ abana bariga bagatsinda neza”.
Yavuze ko amafite atatu, harimo abiri akodeshwa, akaba ashobora kunywa amata kandi agasagurira isoko. Yongeyeho ko imiryango itanu imaze korozwa bikomotse ku yo yahawe muri “Gira inka”.
Nyuma y’ibiganiro basabanye n’abayobozi ndetse bafata n’umwanya wo kuririmbira nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bamwifuriza isabukuru nziza y’Amavuko.
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|