Abakristu ba ADEPR ururembo rwa Byumba bamurikiwe umushumba wabo mushya

Abakristu bo mu rusengero rw’itorero rya ADEPR ruri mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi bamurikiwe umushumba wabo mushya Pasiteri Ruyenzi Erneste mu muhango wabaye tariki 10/12/2012.

Uyu muhango witabiriwe n’abakristu benshi bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abayobozi b’andi matorero n’ab’inzego bwite za Leta umushyitsi mukuru akaba yari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.

Uyu mushumba asimbuye kuri uwo mwanya Pasiteri Jean Sibomana washinzwe indi mirimo yo kuba umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’ighihugu.

Pasiteri Ruyenzi Erneste ahabwa inkoni y'ubushumba.
Pasiteri Ruyenzi Erneste ahabwa inkoni y’ubushumba.

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel yahaye ikaze Pasteur Ruyenzi maze amwizeza kuzamusengera kugirango azarangize inshingano ze neza kuko mu majyaruguru barangwa no gushyira hamwe.

Uwo asimbuye Pasiteri Jean Sibomana yashimiye abashumba b’itorero n’abakristu muri rusange ku bw’imikoranire myiza bagiranye akiri umuyobozi w’ururembo ; abizeza kuzakomeza gukorana neza nabo no kubaba hafi.

Pasiteri Ruyenzi Erneste yari asanzwe ari umuyobozi w’itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Kacyiru mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, akaba agarutse aho n’ubundi yigeze kuyobora mu myaka yashize.

Pasiteri Ruyenzi Erneste aramburirwaho ibiganza.
Pasiteri Ruyenzi Erneste aramburirwaho ibiganza.

Mu muhango wo kumwakira baba abakristu bari baturutse muri paruwasi ya Kacyiru yari asanzwe abereye umuyobozi nabo mu rurembo rwa Byumba aje gukoreramo ; bamushyikirije impano zitandukanye bari bamugeneye nigitabo gikubiyemo imihigo yiryo torero. Abakristu bo muri paruwasi ya Kacyiru bagaragaza ko bizeye badashidikanya ko ibikorwa byiza byamuranze azabikomereza mu rurembo rwa Byumba aje kuyobora. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yagaragaje ko yishimiye ko umuvugizi wa ADEPR ku rwego rwigihugu yaturutse muri Gicumbi amusaba gukomeza kuba ambasaderi wabo.

Umushumba mushya yakirwa n'umuyobozi w'akarere ka Gicumbi.
Umushumba mushya yakirwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Ati “nijeje umushumba mushya w’ururembo imikoranire myiza n’ubufasha bwose bushoboka igihe azaba abukeneye”.

Umushumba mushya mubyo ngo azaniye abakristu bo muri uru rurembo harimo ubutumwa bwiza niterambere muri rusange. Ibirori byo kwakira ku mugaragaro umushumba wuru ruremo byanahujwe n`ibyo gushyira ahagaragara album ya korali RABAGIRANA ya paruwasi ya Byumba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana izabashoboze kuragira intama zayo neza Aman.

Ntazinda shakul yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

Imana ikunda umurimo wayo cyane.twubake umurimo twirinda ikibi cyose cyabangamira umurimo w’imana

sibomana albert yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka