Abakozi ba MINALOC n’ab’ibigo biyishamikiyeho basuye urwibutso rwa Nyarubuye
Abakozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) hamwe n’abakozi b’ibigo bya Leta biyishamikiyeho kuri uyu wa 11/05/2013 basuye urwibutyo rwa rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe barutera inkunga y’amafaranga miliyoni yo gufasha mu bikorwa bitandukanye kuri uru rwibutso.
Abakozi bakorera muri MINALOC basuye urwibutso rwa Nyarubuye barimo Dr Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri iyo Minisiteri, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles.
Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Irangamuntu mu Rwanda, Pascal Nyamurinda, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, hamwe n’abakozi batandukanye bakorera muri MINALOC hamwe n’abakozi b’ibigo bya Leta bishamikiye kuri iyi Minisiteri.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yavuze ko gusura urwibutso rwa Nyarubuye birushaho gutuma bamenya amateka nyakuri yaranze Jenoside yakozwe mu Rwanda kugira ngo bakomeze gukumira icyo aricyo cyose cyatuma yongera kubaho ukundi, akaba akomeza gusaba abayobozi kwegera abaturage babibutsa ububi bwa Jenoside kugira ngo ntizongere kubaho.
Uyu Munyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yakomeje avuga ko byaba byiza abantu bose bitabiriye gusura inzibutso kugira ngo bamenye ububi bwa Jenoside yakozwe barushaho kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Aba bakozi basuye urwibutso rwa Nyarubuye bavuga ko bahakuye ubuhamya bukomeye cyane bakaba bavuga ko babonye ibimenyetso bitandukanye n’iby’ahandi basuye ku nzibutso.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye aba bakozi batandukanye basuye uru rwibutso rwa Nyarubuye aho yavuze ko ibi biri mu bituma abantu bakomeza gusobanukirwa uburyo Jenoside yakozwe bityo bagakomeza kuyikumira.
Kayitare Dieudonnée ni umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside ku rwibutso rwa Nyarubuye, yasobanuriye aba bakozi ko uru rwibutso rwashyizwe mu nzibutso eshanu zigomba kwitabwaho akaba avuga ko bazahatunganya mu buryo bwiza kurushaho.
Ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi bigera kuri 51, abenshi bakaba bariciwe kuri iyi Paruwasi ya Nyarubuye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|