Abadepite b’Ubwongereza bemeza ko FDLR ibangamiye u Rwanda n’akarere rurimo
Nyuma yo gusura umupaka muto uhuza amujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Goma taliki 2/04/2014, intumwa z’abadepite b’igihugu cy’Ubwongereza bari mu ruzinduko rw’iminsi 4 mu Rwanda batangaje ko FDLR ibangamiye u Rwanda n’akarere ruherereyemo.
Meg Hillier wahoze ari Minisitiri ubu akaba ari umudepite, avuga ko urugendo rwabo mu Rwanda rugamije kureba uko umutekano uhagaze haba mu Rwanda no mu burasirazuba bwa congo kuko igihugu cy’Ubwongereza cyari cyarashyize uburasirazuba bwa Congo n’uburengerazuba bw’u Rwanda mu gace kadafite umutekano.
Itsinda ry’abadepite batanu ryari rikuriwe na Hon Mitchell Andrew rivuga ko kugera mu Rwanda byatumye bamenya amakuru yo mu karere, ndetse ko urugendo rwabamaze amatsiko ku byari byatangajwe na Hon Mitchell wavugaga ko mu Rwanda hari umutekano kandi hari ibikorwa by’iterambere bikwiye gushyigikirwa mu gihe bumvaga intambara mu gihugu cyegerenaye n’u Rwanda.
Ku mupaka muto aho iri tsinda ryasuye ryashoboye kwirebera Abanyarwanda n’Abanyekongo bambukiranya umupaka mu mutuzo n’ubwisanzure, bitegereza ibikorwa remezo binyuranye bimaze kuzuzwa ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka; abadepite bashimiye u Rwanda uburyo rukomeje kuba intangarugero muri Afurika haba mu ikoranabuhanga no gutanga serivisi nziza.
Hon. Meg Hillier umwe muri aba badepite bavuye mu Bwongereza, avuga ko u Rwanda ari intangarugero muri Afurika mu kubera rufite ubuyobozi bwiza na perezida mwiza, avuga ko amahanga agomba gufasha u Rwanda gukomeza inzira rurimo, avuga ko ikibazo cya FDLR kigomba guhagurukirwa kuko kibangamira u Rwanda n’ibihugu birukikje.
Aba badepite kandi basuye ikigo cya Mutobo cyakira abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro bavuga ko u Rwanda rufite gahunda nziza yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi kandi basanze bafatwa neza.
Kuba ngo FDLR yegera imipaka y’u Rwanda, Meg Hillier avuga ko u Rwanda rufite uburengenzira bwo kurinda imipaka yarwo nkuko n’ibindi bihugu biyirinda kandi hakwiye ubufatanye mu gukuraho umutwe wa FDLR ubangamira u Rwanda n’akarere cyane cyane mu guhungabanya umutekano bikongera umubare impunzi n’ibikorwa by’ihohoterwa.
Meg Hillier avuga ko kubwe yaje mu Rwanda ashaka kugera ku mupaka muto wakunze kuvugwa n’Abanyecongo baba mu Bwongereza mu agace ahagarariye mu nteko ishingamategeko, aho bakunze kuvuga uburyo bawunyuzeho bahunga, aho yatangaje ko amakuru yahasanze atandukanye n’ayo bagiye mu Bwongereza batangaza.
Kuba kandi mu bice bw’uburasirazuba bwa Congo haragarutse umutekano bizatuma biga ku makuru atangazwa n’abahunga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|