AERG-KIST/KHI yizihije isabukuru y’imyaka 12
Abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside bibumbiye muri AERG-KIST/KHI ishami rya Nyamishaba mu karere ka Karongi, tariki 19/01/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 12 umuryango umaze ushinzwe.
Isabukuru yahuriranye no gusezera ku barangije amasomo, ndetse n’abagiye gukomereza amasomo i Kigali.
Abanyeshuli ba KIST/KHI Nyamishaba bagiye gukomereza amasomo yabo i Kigali ni abo mu mashami ya laboratoire, ubuvuzi rusange (general nursing), imirire (nutrition), n’ubuvuzi (clinical medicine). Umuhango wo kubasezera wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 AERG-KIST/KHI Nyamishaba imaze ishinzwe.
![Kwizihiza isabukuru ya AERG KIST-KHI Nyamishaba byitabiriwe n'abanyeshuli ndetse n'ababyeyi. Kwizihiza isabukuru ya AERG KIST-KHI Nyamishaba byitabiriwe n'abanyeshuli ndetse n'ababyeyi.](IMG/jpg/Kwizihiza_isabukuru_ya_AERG_KIST-KHI_Nyamishaba_byitabiriwe_n_abanyeshuli_ndetse_n_ababyeyi_copy_copy.jpg)
Uhagarariye AERG muri KIST/KHI ishami rya Nyamishaba, Nkurunziza Fidel, yashimye Leta y’u Rwanda kuba yarabateye inkunga y’urwuri rungana na hegitari 130 ndetse n’inka, ibinyujije muri MINALOC na MINADEF.
Nkurunziza Fidel yakomeje agaragaza ibibazo bitandukanye bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukemura harimo ikibazo cy’inzibutso zishaje cyangwa zidakoze neza, nk’urwibutso rwa Nyamishaba.
Ikindi kibazo ni icy’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuli bima abana impushya igihe hari abanyeshuli bacitse ku icumu bo muri za kaminuza baba baje gusura abo mu mashuli yisumbuye.
![Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamishaba. Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamishaba.](IMG/jpg/Urwibutso_rwa_Nyamishaba.jpg)
Umuyobozi wa Brigade ya 201, Colonel Ngarambe David, wari umushyitsi mukuru, yabijeje ubufatanye mu gushakira umuti ibi bibazo.
Yanaboneyeho akanya ko gusaba abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kujya bigirira icyizere agira ati: “Kubaho kw’Abanyarwanda ntigushingiye ku nkunga y’amahanga, ahubwo ni ingufu n’amaraso by’abana b’u Rwanda.”
![Colonel Ngarambe David, Umuyobozi wa Brigade ya 201. Colonel Ngarambe David, Umuyobozi wa Brigade ya 201.](IMG/jpg/Colonel_Ngarambe_David_Umuyobozi_wa_Brigade_ya_201_copy_copy.jpg)
Abandi bayobozi bitabiriye ibirori ni umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Supt Ruhorahoza Gilbert n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|