Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, ntiyemera raporo yakozwe n’urwego rugena abagenerwa bikorwa ba Vision Umurenge Programme (VUP). Iyi raporo ivuga ko 52% by’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru bakwiye kuba abagenerwa bikorwa ba VUP kuko batishoboye.
Madame Nyirambagare Rosine, wari umyobozi w’ikigo nderabuzima cya Birembo, mu Murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Nyabihu akekwaho kunyereza umutungo ungana n’amafaranga 105.000 nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi w’imari n’umutungo mu karere ka Nyabihu, Muramutse Fideline.
Umuhanda uva muri gare ya Nyabugogo werekeza ku kinamba bakunze kwita poids lourds wuzuye bitewe n’imvura nyinshi. Amazi ava muri Mpazi (umugezi utwara amazi ava mu mirenge ya Kimisagara, Nyamirambo n’uwa Muhima) arajya wisuka mu mugezi wa Nyabugogo maze agasanga uwo mugezi wuzuye akagaruka muhanda maze agakora ikiyaga.
Perezida wa Korea y’Epfo, Lee Myung-bak, yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira k’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Nyuma yo gusura gereza ya Butare ndetse n’ibikorwa biyikorerwamo, tariki 29/11/2011, abakozi b’urwego rw’amagereza muri Uganda bavuze ko hari byinshi bahigiye bishobora gufasha amagereza y’iwabo.
Uyu munsi, Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Myung-bak, yavuze ko yizeye ko umushinga w’ikoranabuhanga igihugu cye gifite mu Rwanda utanga abahanga benshi mu by’ikoranabuhanga ku buryo u Rwanda ruzahinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afrika.
Uyu munsi hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, muri pariki ya Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu abantu 3 barapfa abandi bagera muri 30 barakomereka.
Umwe mu bakurikiranyweho kunyereza umutungo mu bitaro bya Kibuye yagizwe umwere abandi babiri basabirwa igifungo cy’iminsi 30.
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye ihuriro (forum) ry’abayobozi b’ibihugu ryiga k’ubufatanye mu iterambere ryatangiye uyu munsi kugeza tariki 1/12/2011 mu mujyi wa Busan, muri Koreya y’Epfo.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwongeye gushinja Paul Rusesabagina gutera inkunga ibikorwa bihangabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma y’imyaka 15 yaranze kugemurira umugabo we kubera kubabazwa n’ibyo yakoze muri Jenoside, Tabeya yageze aho ava ku izima ariko amugemurira ubusa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011 nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko. Ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhana imbibi hagati y’u Rwanda na RDC kwinjira no gusohoka byakomeje ariko urujya n’uruza rwagabanutse.
Polisi y’igihugu iratangaza ko amazina y’umurambo watoraguwe tariki 25/11/2011 mu mugezi wa Rwanzekuma ugabanya umurenge wa Gisozi na Kacyiru yamenyekanye.
Bamwe mu baturage batuye aho ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byo kurinda amahoro muri Darfur batangiye kwibona nk’Abanyarwanda bitewe no gushimishwa n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora muri icyo gihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 tariki 25/11/2011 abantu 50 bo mu karere ka Gicumbi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, Niragire Albert, umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkuri mu karere ka Rutsiro, yabeshye ko yapfushije umwana we kugira ngo SACCO umuhe amafaranga 300.000.
“Iyo umuryango ufite amahoro ugera no ku iterambere, urangwa n’ubuzima bwiza kandi n’abana baba abahanga kuko nta kiba cyabahungabanyije.” Uwo ni Hon. Mukakanyamugenge Jaqueline wabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Rwaniro ibijyanye na gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari nyuma (...)
Abantu barindwi bakorera isosiyeti icukura amabuye y’agaciro yitwa RUDNIKI, bari barengeweho n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro ya Coltan mu murenge wa Nyarusange, bamaze gukurwamo n’igikorwa cy’umuganda ku bufatanye bwa polisi y’igihugu ndetse n’ingabo.
Mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011 polisi yo mu Karere ka Nyanza yabyukiye mu gikorwa cyo gusaka ahantu hakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga biza ku isonga no guta muri yombi imburamukoro n’inzererezi zo muri aka karere.
Jennifer ntiyashoboye kwitabira ibirori byo guhabwa impamyabushobozi mu ishuri rikuru ryo mu mutara Umutara Polytechnic University kubera impanuka yakoze ubwo yajyagayo muri iki gitondo hamwe n’abari bamuherekeje. Nta muntu wapfuye. Abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nyagatare abandi mu bitaro bw’umwami Faisal i Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umusore utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wishwe atemaguwe.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima habonetse ibice by’umubiri w’umuntu wishwe n’ingona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buremeza ko tariki 22/11/2011mu murenge wa Kibeho habonetse imibiri y’abantu 27 bazize Jenoside.
Umukuru wa polisi IGP Emmanuel K. Gasana aratangaza ko hari gahunda yo gukwirakwiza ibigo bishinzwe kwakira ibirego by’ahagaragaye ihohoterwa mu gihugu hose. Yabitangaje ubwo yasurwaga n’umuyobozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) tariki 23/11/2011.
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abantu ya Rugali Express yaguye ku Ruyenzi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba. Nta muntu n’umwe yahitanye keretse bake bakomeretse ku buryo bworoheje.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, kuri uyu wa kane tariki 24/11/2011, yatoye itegeko rishyiraho kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe (KMH).
Imfurayase Patience, umukobwa uzwi cyane muri showbiz nyarwanda, yashatse gutwika inzu y’iwabo harimo ababyeyi be n’abavandimwe be ariko polisi irahagoboka.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mu muryango w’abibumbye, Susan Rice, yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libiya kubera kwanga kongera gukora ikosa ryo kudatabara igihugu cye cyakoze ubwo mu Rwanda habaga Jenoside.
Ushinzwe ibikorwa mu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku bana (UNICEF), Nicholas Alipui, ejo yatangaje ko yatunguwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina. Alipui yabitangaje ejo ubwo yasuraga ikigo Isange One Stop Center gukorera ku Kacyicu mu mujyi wa Kigali.
Umuryango w’umugabo witwa Elissa Uwitonze wategetswe gutaburira umurambo kugirango ujyanywe kwa muganga hamenyekane icyamwishe. Ejo nibwo ibitaro bya Nyanza byemereye umuryango we gusubirana umurambo.