Abantu 3 bapfuye abandi barakomereka mu mpanuka yabereye muri Nyungwe

Uyu munsi hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, muri pariki ya Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu abantu 3 barapfa abandi bagera muri 30 barakomereka.

Amakuru dukesha umwe mu bayirokotse aravuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko munini.Iyo modoka yari itwaye abantu biganjemo abari bavuye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Bikiramariya abonekeye i Kibeho ndetse n’imyaka 10 ishize iri bonekerwa ryemejwe ku rwego rw’isi.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka yitwa Tuyisenge Faustin. Avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yihutaga noneho yagera ahantu hari ubunyerere agerageza gufata feri biranga imodoka ijya mu gitaka kiri ku muhanda cyifashishwa mu gukora umuhanda wo muri Nyungwe.

Tuyisenge avuga ko iyi modoka yibirinduye amapine akajya hejuru ikagwa hejuru y’abantu bari bayirimo. Hashize umwanya hagera abantu bari bari mu zindi modoka bagerageza gutabara ariko batatu bahise bapfa.

Tuyisenge avuga ko imirambo y’abapfuye yahise ishyirwa mu mahema kugira ngo itanyagirwa. Abarikotse bajyanywe mu bitaro bya Kigeme i Nyamagabe ndetse no bitaro bya Gihundwe muri Rusizi.

Umushoferi w’iyi modoka amakuru avuga ko yahise acika. Mu bajyanywe mu kwa muganga hari abahawe imiti barasezererwa abandi bashyirwa ku gitanda.

Iyi modoka yari itwaye abantu babarirwa hagati ya 30 na 40 inyuma harimo n’imizigo y’ibirayi kuko imodoka zari zabuze kandi hari abantu benshi mu nzira bavaga i Kibeho bari babuze imodoka zibacyura.

Jean Baptiste Micomyiza na Uwingabire Jeanette

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka