Muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, imijyi itandukanye yo mu gihugu irarimbishwa cyane, ari na ko byagenze ku mujyi wa Musanze, ukurura ba mukerarugendo b’imihingo yose.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 24 kugeza tariki 5 mutarama 2025, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zitwara abagenzi ijoro ryose ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko urubyiruko rwikuyemo kuremererwa na diplome byarufasha guhanga no gukora imirimo ibateza imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Nelly Mukazayire, wagizwe Minisitiri wa Siporo na ho Uwayezu François Regis agirwa Umunyamabanga Uhoraho.
Umuryango rusange w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (Association Générale des Handicapées du Rwanda- AGHR) tariki 18 Ukuboza 2024, wahurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo abo mu nzego za Leta bashinzwe imyubakire, ndetse n’amahuriro y’abantu bafite ubumuga, baganirira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga (…)
Mu mpera z’umwaka usanga imijyi yo hirya no hino mu gihugu yarimbishijwe mu buryo butandukanye, hashyizwe imitako ku nyubako, igaragaza uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Isesengura ku itangwa ry’Amasoko ya Leta ryakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda, rigaragaza ko inzego zishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta zitabwira abantu ko hari isoko runaka ririmo gupiganirwa, kugira ngo abayobozi n’abandi bakozi ba Leta biheshe ayo masoko cyangwa bahabwe ruswa.
N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we.
Benshi mu bafite ubumuga butandukanye baracyahura n’imbogamizi zo kubona akazi, haba muri Leta cyangwa mu bikorera. Nyamara ibyo bamwe batekereza kuri abo bafite ubumuga ko badashoboye bigaragara ko atari byo, kuko iyo bahawe amahirwe bakora neza kandi bagatanga umusaruro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwashyizeho gahunda y’ingendo mu minsi mikuru isoza umwaka kugira ngo abantu batazabura imodoka.
Abakobwa b’abangavu babitangaje mu gihe ikigo cy’ urubyiruko Vision Jeunesses nouvelle kibakangurira kwirinda Virusi itera sida yandurira mu busambanyi.
Abakora mu bwubatsi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ruswa imaze kuba nk’ihame mu mikorere yabo ya buri munsi, ku buryo abafundi n’abayede ngo hari aho bahabwa imirimo babanje kwemera gukatwa 1/3 cy’umushahara wabo.
Abacururiza ibiribwa cyane cyane nk’imboga n’imbuto, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’, barataka igihombo baterwa no kuba igisenge cy’iryo soko baragisakaye mu buryo amabati ahitisha urumuri n’izuba bikangiza ibicuruzwa byabo, ku buryo ibyinshi byumishwa na ryo ibindi bikabora bitamaze kabiri bakabimena (…)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, rwatangaje ko imihanda (lignes) 24 yongewe mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga y’urugendo (ligne) rwose.
Abagore bo mu Karere ka Ruhango babanaga n’abagabo batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, batangaza ko bahoranaga ubwoba bw’aho bakwerekeza n’abana babo, mu gihe abagabo babo baba batakiriho.
Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization (SGO), uravuga ko abubatse ingo bamaze gusobanukirwa ko kizira guhishira ihohoterwa bakorerwa.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yasuye Kigali Today Ltd muri gahunda yo gutsura umubano w’igihe kirekire iki kinyamakuru gisanzwe gifitanye na Ambasade.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), buvuga ko gutwara abantu abantu mu buryo bwa rusange bunoze bisobanuye kwishyura igiciro gikwiye.
Perezida Paul Kagame, yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino bizabera mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024.