Abadepite ba EU baje kuganira ku iterambere ry’abagore

Itsinda ry’abadepite barindwi bo mu Nteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Iburayi (EU), ryasuye ihuriro ry’abanyarwandakazi bo mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda.

Abadepite ba EU mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Abadepite ba EU mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Aba badepite bagize komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’umugore n’umukobwa ndetse n’uburinganire, bageze mu Rwanda tariki 19 Nzeri 2016 .

Baje mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kongerera ubushobozi Umunyarwandakazi.

Bateganya kandi no gusangira ibitekerezo na bagenzi babo b’Abanyarwanda, ku ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, kugira ngo aho iwabo bataragera babigireho.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2016 abo badepite bakiriwe na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Politiki n’uburinganire , mbere yo kuganira n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamateko (FFRP).

Uwimana Consolee umuyobozi wa FFRP, yagarutse ku nzira itoroshye abanyarwandakazi banyuzemo, kugira ngo bagere ku rwego bariho uyu munsi .

Yavuze ko mbere ya 1994 bahezwaga mu nzego zifata ibyemezo kubera ubuyobozi bubi, none ubu bashyizwe mu buyobozi , bagira uruhare rufatika mu byemezo bifatwa.

Yatanze urugero rw’itegeko rigenga izungura ry’ ubutaka rya 1999, ritanga uburenganzira bungana ku bahungu no ku bakobwa.

Mbere umugore cyangwa umukobwa, bari baravukijwe uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi, bitandukanye na musaza we.

Uwimana yakomeje ashimangira ko, kwinjiza abagore mu nzego zifata ibyemezo nk’Inteko ishinga amategeko, byatanze umusaruro ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Bakiriwe na bagenzi babo b'abanyarwanda
Bakiriwe na bagenzi babo b’abanyarwanda

Umuyobozi w’abadepite ba EU, Hon. Iratxe Garacia Perez yatangaje ko ari amahirwe akomeye bagize yo kuza gusura u Rwanda, kugira ngo barwigireho ibyo rwagezeho mu kubaka ubushobozi bw’abagore, ubukungu, politiki n’ibindi.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi bari mu nteko ishingamategeko bangana na 64 % .

Rukurikirwa na Bolivia yo ku mugabane w’Amerika, ifite 53.3%, mu gihe igihugu cyiza imbere ku mugabane w’iburayi ari Suwede ifite 43.6%.

Biteganyijwe ko abo badepite bazasoza urugendo rwabo tariki 23 Nzeli 2016.
Mu gusoza bazagirana ibiganiro na Guverinoma, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse basure imishinga yo kongerera ubushobozi abagore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka