Bugesera: Polisi yavumbuye uburyo bushya bukoreshwa mu guteka kanyanga
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Bugesera ngo yatahuye uburyo bushya abaturage basigaye bakoresha batetse inzoga itemewe ya kanyanga, aho basigaye bakoresha inkono zisanzwe za kinyarwanda.
Rukundo Marie Grace na Mukanoheri Vestine bo mu Mudugudu wa Rwimikoni mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ngo bafashwe na Polisi batetse Kanyanga mu nkono zisanzwe za kinyarwanda.
Rukundo Marie Grace yiyemerera kuba ateka kanyanga muri ubwo buryo. Agira ati « Dukoresha inkono ebyiri, imwe icanirwamo ibintu tuba twarabitaze bikamara nk’iminsi itanu, indi nkono ishyirwamo amazi akonje, zombi zigahuzwa n’itiyo nini, badufashe. »
Rukondo avuga ko bafashwe bamaze kubona litiro enye n’igice z’iyo nzoga ya Kanyanga.
Ibikorwa byo guteka Kanyanga ngo ni ibya Rukundo Marie Grace ngo akaba yarahaye akazi Mukanoheri ngo amufashe kuko we yumvaga arwaye.
Aba bagore bavuga kwenga mu kwenga Kanyanga bakoresha myumbati ndetse n’ibigori.
Polisi ivuga ko uko guteka Kanyanga mu nkono za kinyarwanda zirimo n’inini zimeze nk’ibibindi ari uburyo bushya abateka Kanyanga bakoresha mu rwego rwo kujijisha cyane ko ubusanzwe kanyanga zatekwaga mu ngunguru mu ngo zabo abandi bakabitekera ahitaruye abaturage nko mu bishanga.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera Spt Richard Rubagumya agira ati «Ndaburira abakiri mu bikorwa byo guteka Kanyanga kubireka kuko uburyo bwose bakoresha bazatahurwa.»
Abo bagore ngo baramutse bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo
cyo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 393 n’iya 394 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kariya gakene kaje kwicira inshuro bakababarire
bahanwe nabandi baboneko polisi irimaso kandi turabashima.
Abo baMaman baba baba rire ahubwo baba tere inkunga bashinge uruganda rwa warage koko ndumva araba tekinisiye