Abafite ubumuga barasaba kwitabwaho mu buryo bwihariye mu gihe cy’ibiza

Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) tariki 30 Mata 2024, ryagiranye ibiganiro n’imiryango irengera abatishoboye, imiryango n’inzego zita ku bikorwa by’ubutabazi, imiryango y’abafite ubumuga, hamwe n’inzego za Leta zifite mu nshingano abafite ubumuga, baganira ku buryo abantu bafite ubumuga barushaho kwitabwaho mu gihe cy’ibiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, yagaragarije itangazamakuru imbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu gihe cy'ibiza, agaragaza n'icyo basaba ko cyakorwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, yagaragarije itangazamakuru imbogamizi abafite ubumuga bahura na zo mu gihe cy’ibiza, agaragaza n’icyo basaba ko cyakorwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko bari mu bukangurambaga bugamije kugaragaza icyo abafasha mu bihe by’ibiza bakora kugira ngo abafite ubumuga bitabweho by’umwihariko.

Bariga n’uburyo abafite ubumuga bitabwaho ndetse bakamenya amakuru, hakagira n’icyakorwa mbere y’uko ibiza biba. Baganiriye no ku cyo abafite ubumuga na bo ubwabo bakora kugira ngo bafatanye n’abandi guhangana n’ibyo biza, kuko kuba bafite ubumuga bitavuze ko batagira ibyo bashobora kwikorera.

Nsengiyumva yibukije ko amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, mu ngingo ya 11 hagaragaza neza icyo Leta zashyize umukono kuri ayo masezerano zigomba gukora.

Ati “Rero ibyo Leta yashyizeho umukono bishyirwa mu ngiro n’abandi bafatanyabikorwa, ndetse n’ibigo bya Leta. Icyo twebwe dukora ni ukugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga badahabwa umwanya, batitabwaho mu gihe cy’amakuba, ntibanamenye amakuru y’ibiriho, ibigiye kuba, cyangwa ibizaba. Rero turakangurira umuryango nyarwanda kugira ngo umenye ko hari abantu bafite ubumuga batuye hafi yabo, bamenye ko igihe habaye ibihe by’amage bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.”

NUDOR ivuga ko abantu badafite ubumenyi bw’uburyo babikora,bazegerwa bakaganirizwa, bakerekwa uburyo bita ku bantu bafite ubumuga, bakerekwa n’uburyo baha amakuru abafite ubumuga na mbere y’uko ibiza biba.

Kimwe mu byo NUDOR isaba inzego zitandukanye ni ukumenya imibare y’abantu bafite ubumuga ndetse n’aho batuye kugira ngo byorohe kubakurikirana no kubitaho ndetse no kubaha amakuru baba bakeneye ku biza.

NUDOR isaba inzego zireberera abaturage ko abantu bafite ubumuga batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza cyangwa se ahantu habashyira mu kaga, bakwimurwa, bagatuzwa ahantu ibiza bitabibasira.

Honorine Tuyishimire ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People - RULP), agaragaza ko ibiza ari ikibazo gihangayikishije ku buzima bw’abafite ubumuga.

Yagize ati “Nk’iki gihe turimo cy’imvura nyinshi, harimo kuba imivu myinshi, ugasanga bigora ufite ubugufi bukabije guhunga ayo mazi igihe azanye umuvuduko kandi ari menshi. Biragoye ko amazi yaza agusanga mu nzu ari menshi ngo ubashe kubona imbaraga n’umuvuduko wo gusohoka muri iyo nzu, ugasanga ayo mazi ashobora no kurenga hejuru y’uwo muntu bikamugora kuba yabasha kuyacika.”

Uwambaye ipantalo y'ubururu arasemurira ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, yifashishije amarenga yo mu ntoki. Abafite ubumuga bari mu bagerwaho cyane n'ingaruka mu gihe cy'ibiza
Uwambaye ipantalo y’ubururu arasemurira ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, yifashishije amarenga yo mu ntoki. Abafite ubumuga bari mu bagerwaho cyane n’ingaruka mu gihe cy’ibiza

Tuyishimire avuga ko nk’uko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga, u Rwanda rukwiye no gushyiraho imirongo migari cyangwa uburyo bugaragaza uko uwo muntu afashwa, uburyo atabarwamo, ndetse n’ababifite mu nshingano bafite n’uburyo bwo guhita batabara wa muntu mu buryo bwihuse, ku buryo wa muntu bitazaba nk’aho kumufasha ari ukumugirira impuhwe, ntibikorwe n’ubonetse wese kuko yifuje kubikora, kuko hari n’ushobora kubikora ahubwo ugasanga arimo arahungabanya uburenganzira bwe, akabikora atazi uko agomba kubikora.

Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona, na we avuga ko mu gihe cy’ibiza abantu bafite ubumuga bahura n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Ikibazo cya mbere navuga ni ukumenya amakuru y’ibigiye kuba. Hari amakuru atangazwa kuri radio, kuri televiziyo, cyangwa kuri telefoni, ufite ubumuga utuye nko mu cyaro ntabashe kuyamenya, ndetse n’aho atuye muri sosiyete ugasanga arahezwa, byakwiyongeraho n’ibiza byadutse muri ako gace ntiyitabweho, agahura n’ibibazo bikomeye.”

“Niba asanzwe afite nk’ubumuga bwo mu mutwe, bakavuga ngo uriya asanzwe ari umusazi nimumureke, cyangwa ugasanga afite ubumuga bwo kutumva no kutabona no kutavuga. Niba ibiza bibaye, hagombye kuba hari umuntu uri bubashe kuvugana na we mu rurimi rw’amarenga akoreshwa mu ntoki. Usanga hari n’umuntu ugira ubwo bumuga utazi n’ururimi rw’amarenga, ababana na we n’abaturanyi be batazi ururimi rw’amarenga. Icyo gihe nibwo usanga niba habaye ibiza, niba imyuzure ibaye abandi bakabimenya nka saa yine, we ashobora kubimenya nka saa saba, kumutabara bitagishobotse kuko amazi aba yamaze kurenga inkombe, ugasanga ahuye n’ingorane zo kuba ibyo biza byamuhitana, cyangwa bigatuma bwa bumuga afite bwiyongera.”

Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona asaba ko abantu bamenya umuntu ufite ubumuga utuye mu gace batuyemo, bakihutira kumuba hafi mu gihe cy'ibiza
Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona asaba ko abantu bamenya umuntu ufite ubumuga utuye mu gace batuyemo, bakihutira kumuba hafi mu gihe cy’ibiza

Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko by’umwihariko abafite bene ubwo bumuga bibakomerera mu gihe abandi barimo gukiza amagara yabo, utabona atamenya aho agana, bigasaba ko aba ari kumwe n’umuntu umufasha. Ati “Mu gihe rero buri wese arwana no gukiza amagara ye, ubwo nyine ahasigaye h’ufite ubumuga bwo kutabona hasigara ari ah’Imana.”

Ngabonziza Jean Claude asanga abatuye mu gace runaka, mu Isibo cyangwa mu Mudugudu bakwiye kumenya abantu bafite ubumuga bahari, ku buryo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba buzi wa muntu ufite ubumuga baturanye aho muri ako gace, ku buryo niba habaye ibiza bahita bahererekanya amakuru, bakihutira kurokora amagara ye mu gihe habaye ibiza.

ACP Mugwiza Egide, ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Director General of Response and Recovery Operations) muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), na we yemeza ko ingaruka z’ibiza zigera ku bafite ubumuga n’abanyantege nkeya kurusha abandi kuko batabasha kwihuta mu kuva aho ibiza byabereye.

Ati “Ni yo mpamvu mu gihe cy’ubutabazi, mu bantu twitaho bwa mbere ari abo twita ‘vulnerables’ barimo abafite ubumuga, n’abafite intege nkeya nk’abasaza, abakecuru, abana bakiri bato, abantu batwite, ba bandi badashobora kwiruka ngo bahunge, ni bo twitaho bwa mbere.”

Mu ngamba MINEMA ifata zo kurengera bene abo bantu ikurikije n’ibyabaye mu myaka ishize, harimo gukura abantu ahantu hose babona hashobora kubashyira mu kaga, kuri ubu abantu babarirwa mu 4,700 bakaba barakodesherejwe aho baba, ariko ngo ntibivuze ko ari abo bonyine, MINEMA ikaba yarateganyije ibyangombwa byo kugoboka abandi baramuka bakeneye ubutabazi bwihuse ifatanyije n’izindi nzego, n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu nama MINEMA itanga cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibiza ni ukureba niba aho umuntu atuye hatashyira ubuzima bwe mu kaga, utuye mu nzu ishaje cyangwa iri mu manegeka akayivamo, gusibura imiferege na za ruhurura zitwara amazi kugira ngo atayoba akangiza ibikorwa remezo, kwirinda gutura hejuru cyangwa munsi y’umukingo uhanamye, kwirinda inkuba, mu gihe cy’imvura abantu bakirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda ibikoresho bikoresha amashanyarazi, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka