Nyanza: Njyanama iratabariza ibitaro by’akarere bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza iravuga ko kuba ibitaro by’Akarere ka Nyanza bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi bifite ingaruka zitandukanye, ku buryo hakwiye gushakwa umuyobozi ubiyobora kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.

Ngo kuba ibitaro bya Nyanza bimaze iyo myaka nta muyobozi bifite bituma abakozi bahora bigendera uko babonye, nabyo ngo bikagira ingaruka ku barwanyi kuko batitabwaho uko bikwiye nk’uko iyo raporo ibivuga.

Inama NJyanama y'Akarere ka Nyanza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari ikibazo cy'imfu z'abana n'ababyeyi igasaba ko cyagabanuka.
Inama NJyanama y’Akarere ka Nyanza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi igasaba ko cyagabanuka.

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ikomeza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari n’ibindi bibazo bijyanye na serivisi yo kwakira neza ababagana idakora neza, hanyuma igasoza igaragaza ko hari n’ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi.

Kigali Today hari gihamya zimwe na zimwe ifite za bamwe mu babyeyi biyemerera ko bagiye bajya kubyarira mu bindi bitaro basize ibitaro by’akarere ka Nyanza baturiye kubera gutinya ko abana babo bahagwa cyangwa nabo ubwabo bakahasiga ubuzima kubera iki kibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi kihavugwa.

Ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi mu bitaro bya Nyanza cyafashe indi ntera

Dr Jean Sauveur Uwitonze uheruka kuyobora ibitaro bya Nyanza mu myaka ine ishize.
Dr Jean Sauveur Uwitonze uheruka kuyobora ibitaro bya Nyanza mu myaka ine ishize.

Ubwo bamwe mu bakozi b’urwego rw’umuvunyi bari mu Karere ka Nyanza tariki 20 Werurwe 2015 kugira ngo baganire n’abaturage babagezeho ibibazo bafite, hari umubyeyi witwa Nyirahabimana Evelyne w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi weruye asaba kurenganurwa avuga ko hari abaforomokazi b’ibitaro bya Nyanza bamurangaranye kugeza ubwo umwana yari atwite apfa.

Uyu mubyeyi atanga ubuhamya ko imbangukiragutabara yamuzanye yageze mu nzira igaparika ku kabari ngo umushoferi wari uyitwaye n’umuforomokazi banywa inzoga, hanyuma barangije ibyabo babona kumugeza mu bitaro bya Nyanza nta bundi buryo busigaye bwo kurokora umwana yari atwite.

Nyirahabimana Evelyne asaba ko abaforomo b'ibitaro bya Nyanza bagize uruhare mu rupfu rw'umwana we bakurikiranwa.
Nyirahabimana Evelyne asaba ko abaforomo b’ibitaro bya Nyanza bagize uruhare mu rupfu rw’umwana we bakurikiranwa.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uwo mwana kugira ngo abaforomokazi bagize ubwo burangare bahanywe n’amategeko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Njyanama ibanze nayo yisuzume kuko,....

Damu yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Sauveur se hari uwamwirukane ntiyagiye kubera kumunaniza,nyanza ahaaa

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

ibitaro bya nyanza ntibizabona umuyobozi,kuko uhageze baramunaniza,reba nkibyo njyanama iba ishyize hanze aho kubafasha,njyanama yisubiremo k

kagabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Kugenda kw’abakozi suko nta muyobozi,ahubwo ni stress iba inyanza,habuhazi

kangabe yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

akarere ndetse na minisante bicare barebe izi ngaruka ziterwa no kubura umuyobozi maze bamushake kandi abrenganijwe na serevice mbi nabo bazarenganurwe

mugisha yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ntanze umukandinda Dr Uwilingiyimana J Nepo . Warakoze kandi arahavuka, ubu ayobora Kirehe hospital.Bityo rero twaba TUMUKize aba hano Kirehe. Murakoze.

Munyarwanda yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Inama Njyanama yakarere ka Nyanza ndetse na Nyobozi ntiyarikwiye gutabaza kuko ariyo ifite uruhari runini mugusenya ibitaro byakarere ka Nyanza!! Ibitaro ntibyigeze bibura umuyobozi ahubwo minisante imaze kwohereza abayobozi bane 4 bose bananizwa nabayobozi bakarere ka Nyanza!! Nibashake uwobifuza kwabayoborera ibitaro naho ubundi minisante nundi bazohereza azananizwa na karere nkuko byagenze na mbere. Ibi ndabivuga kandi mbifitiye gihanywa kuko nayoboye ibyo bitaro mugihe kimyaka ibili. Umuco wibwibone, legends, namatiku bikwiye gucika mubitaro byakarere ka Nyanza. Abashinzwe iperereza mubehafi yibitaro byakarere kuko abarwayi nibobaharenganira iyo inzego zigongana. Murakoze. Dr Antoine Tumugire Twahirwa

Dr Antoine yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Dr Jean Sauveur yari Umuyobozi mwiza cyane yari azanye impinduka mu Bitaro bya Nyanza.

Ibyo bibazo byose uyu munyamakuru yavuze bihaboneka, ntabyavugwaga kubwa Dr Jean Sauveur.

Muramutwibukije cyane, rwose twahombye Umuyobozi.

alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ibi bivugwa muri iyi nkuru rwose ni ukuri mu bitaro bya Nyanza hakwiye kuba umuyobozi kuko wagira ngo ni ibitaro byatawe na Minisante ikabyegurira abantu ku giti cyabo nabo badashoboye.

Ubuyobozi nk’uko mubivuze buheruka ku bwa Dr Jean Sauveur naho ab’agateganyo bamusimbuye babaye abategetsi kuruta uko bitwa abayobozi abahagana twarumiwe.

There is poor service delivery

Uyu munyamakuru azatohoze neza amenye na raporo zitekinikwa z’imfu z’abana n’ababyeyi zikorwa kugira ngo bitwe abere mu gihe cy’iperereza.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka