Nyanza: Njyanama iratabariza ibitaro by’akarere bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza iravuga ko kuba ibitaro by’Akarere ka Nyanza bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi bifite ingaruka zitandukanye, ku buryo hakwiye gushakwa umuyobozi ubiyobora kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.
Ngo kuba ibitaro bya Nyanza bimaze iyo myaka nta muyobozi bifite bituma abakozi bahora bigendera uko babonye, nabyo ngo bikagira ingaruka ku barwanyi kuko batitabwaho uko bikwiye nk’uko iyo raporo ibivuga.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ikomeza ivuga ko mu bitaro bya Nyanza hari n’ibindi bibazo bijyanye na serivisi yo kwakira neza ababagana idakora neza, hanyuma igasoza igaragaza ko hari n’ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi.
Kigali Today hari gihamya zimwe na zimwe ifite za bamwe mu babyeyi biyemerera ko bagiye bajya kubyarira mu bindi bitaro basize ibitaro by’akarere ka Nyanza baturiye kubera gutinya ko abana babo bahagwa cyangwa nabo ubwabo bakahasiga ubuzima kubera iki kibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi kihavugwa.
Ikibazo cy’imfu z’abana n’ababyeyi mu bitaro bya Nyanza cyafashe indi ntera
Ubwo bamwe mu bakozi b’urwego rw’umuvunyi bari mu Karere ka Nyanza tariki 20 Werurwe 2015 kugira ngo baganire n’abaturage babagezeho ibibazo bafite, hari umubyeyi witwa Nyirahabimana Evelyne w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi weruye asaba kurenganurwa avuga ko hari abaforomokazi b’ibitaro bya Nyanza bamurangaranye kugeza ubwo umwana yari atwite apfa.
Uyu mubyeyi atanga ubuhamya ko imbangukiragutabara yamuzanye yageze mu nzira igaparika ku kabari ngo umushoferi wari uyitwaye n’umuforomokazi banywa inzoga, hanyuma barangije ibyabo babona kumugeza mu bitaro bya Nyanza nta bundi buryo busigaye bwo kurokora umwana yari atwite.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko iri mu iperereza ku rupfu rw’uwo mwana kugira ngo abaforomokazi bagize ubwo burangare bahanywe n’amategeko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bitaro byayobowe nabi n’abakongomani nyuma ya Dr jean sauveur aho Dr Lwesso Mununga yabirambiwe abisigira mwene wabo Dr Musangu utibagiwe Dr Polepole wabiyoboye igihe kirekire mbere ya Dr jean sauveur, ndetse n’Ukuriye abaforomo Kasongo Mathieu we amaze imyaka irenga 8yica agakiza ibyo ashaka mumipangire n’imicungire y’abaforomo ibi akabifashwamo n’ubuyobozi cyane ko nta diplome izwi agira muri icyo gihe cyose ukibaza ahembwa hagendewe kuki? ntakindi ni ikimenyane ubu admini yujujemo abe nawe twebwe byaraturenze tubivamo tujya kwishingira za pharmacie utabishoboye ajya ahandi mubyukuri biragora gukorera mubitaro bya nyanza utari umukongomani cg utahafite inkomoko ubu umunyarwanda ubiyoboye Dr Leo Hakizimana arimo gukora akazi keza mu kuvugurura imikorere kuburyo bugaragara ariko twebwe aba nye nyanza turagoye uhereye kuri njyanama iyi. Ngo Mayor yasuye ibitaro ashima imikorere ntacyumweru gishize ni umujyanama none nyumvira bibaye umuco ntamunyarwanda washobora kuyobora ibitaro bya nyanza baravangirwa pe
Uwo mudamu yagize ibyago ariko no kubeshya uko ibintu byagenze nabyo si byiza:
Dore uko ibintu byagenze by’imvaho bifashe abasomyi:
Ikibazo uyu mubyeyi yagize si icyo guhagarara kwa Ambulance, kuko umuforomo yahagaze iminota mike pour un petit besoin(gushaka laison) dore ko afite n’uburwayi butuma ajyayo kenshi, yagejeje umubyeyi hamwe n’abandi bari kumwe ku bitaro bya Nyanza ku gihe vers 21h yamushyikirije umuforomokazi wo muli maternité bamusuzumira hamwe basanga ibintu bigenda neza, umubyeyi yashizwe mu cyumba abategereje kubyara bategererezamo, mu masasita z’ijoro niho umubyeyi yongeye gusuzumwa (dore ko umuforomokazi yanamubwiwe ko natitonda ari bucyure ikarito(umwana wapfuye uri mu ikarito) basanze rero umura waturitse(rupture) bamwihutisha mu ibagiro kugirango batabare umubyeyi kuko umwana we yari yamaze gupfa,ubuyobozi bw’ibitaro bwo rero bushaka guhishahisha uko ikibazo cyagenze kuko bigaragara ko ari uburangare bw’ibitaro, bugashaka kubiherereza k’uwari kuri ambulance,ababishinzwe mubikurikirane neza.
Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda!! Reka noneho n’uwabiyoboraga byagateganyo yegure kandi yaratangiye kuzana impinduka igaragarira amaso: ubu twaridusigaye twakirwa neza kandi tukabonera umuganga kugihe kandi isuku yaho wabonaga yaranoze rwose!!! Nuko gusa abanyenyanza dukunda byacitse no gusebya abandi gusa...
uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe,njyanama se niba yavuzeko ntabuyobozi buhari yabeshye!!!!!!!!!!!!!!yo
MINISANTE,nishakire umuyobozi,ibitaro,abakozi baho bakora neza ahubwooooooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ADIM wabo nu munyamitweeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!ntiyishyura,gukorera ibitaro ubuziko bazakwambura!!!!!!!!!!!!!
Dr Antoine ararikocoye,i nyanza ni iwacu ariko abaho sibeza pe!!!
Birababaje,ahubwo abakozi baho bakora neza peeee 4 ans nta muyobozi,umunyamurenge wahaje nawe ntacyo amariye abakozi kuko atonesha bamwe kunyungu ze bwite
bazagere ku bitaro bya kabutare barebe ko hari umukozi uhamara umwaka kd ubwo buyobozi buhari,ikibabaje ni uko byavuzweho umuyobozi agasobanura ko kuba abakozi bigendera ntacyo bimubwiye ngo batuye ku muhanda w’umukara(kaburimbo)ntibashobora kubura abandi,aho kwita ku kazi kenshi kahaba kubera ubwinshi bw’ababigana no gufata nabi abakozi mu buryo bukabije.naho mubatabarize pe!
Nabo nibibaze impamvu ntamuyobozi bigira muri iyo myaka yose barasanga nabo babifitemo uruhare!
MINISANTE nigoboke. Umunyamakuru nawe yibeshye mu myaka ine Dr Jn Sauveur yari ataragera Nyanza.
uranyumvira Kiel umuforomo nashoferi nkaho batwaye umurwayi kubitaro bagapatika imbangukira gutabara kukabari ubundi bakinywera ndumva police yakurikirana izonkozi zibibi
Begure bose
arababeshyera ntabwo banyuze mukabari nuko nyirubuhanya imbwa zimwonera gusa umwana yarapfuye ariko iryokosa niribazwe ibitaro byanyanza aho kwiruka kumushoferi numuforomo kandi avuka ikibirizi ntabwo ari nyagisozi