• Dore uko warinda umwana muto indwara yo gucukuka amenyo

    Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.



  • Urubyiruko rurashishikarizwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye

    Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baherutse guhuriza hamwe imbaraga, bategura ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kurangwa (...)



  • Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC

    Kugira abasirikare bahagije ku wanduye SIDA ntibikuraho ingamba zo kwirinda - Impuguke

    Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko n’ubwo ufata imiti ya Sida neza agera aho akagira abasirikare bahagije na virus nkeya mu mubiri bityo akaba ashobora kutayanduza, bidakuraho ingamba zo kutayikwirakwiza.



  • Bamwe mu banyeshuri ba Nyaruguru bitabiriye amarushanwa ya Croix Rouge ashishikariza bagenzi babo gutanga amaraso

    Urubyiruko rurashishikarizwa gutanga amaraso

    Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.



  • Ubufatanye bwa Afurika mu gukora inkingo buragenda neza - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.



  • Noella BIGIRIMANA, umuyobozi wungirije wa RBC

    Ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.



  • Murekatete Ruth

    Kanyinya: Abaturage basaga 500 barishimira ko bishyuriwe Mituweli

    Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.



  • Video: Minisitiri w’Ubuzima mushya yatangiye imirimo

    Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.



  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA

    Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.



  • Abaganga umunani bo muri Israel barimo kuvura abarwaye indwara yo kujojoba mu bitaro bya Ruhengeri

    Abaganga baturutse muri Israel barimo kuvura abarwaye ‘kujojoba’

    Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.



  • Kwisuzumisha no kubyarira kwa muganga byagabanyije impfu z’abana n’ababyeyi

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.



  • Ibihugu bikennye biracyagorwa no kubona imiti

    Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.



  • Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa

    Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa

    U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.



  • #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 07-13 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 32 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 11,440 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



  • Rwamagana: Abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona bahawe ibikoresho by’isuku

    Kujya mu mihango ku bakobwa si indwara. Umukobwa agomba kwitabira ishuri, gukina, kurya, kunywa no gukora ibindi, atabangamiwe n’uko yabuze ibikoresho by’isuku igihe yagiye mu mihango.



  • Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.



  • uwishwe na Ebola babanza kumutera umuti mbere yo kumushyingura

    Uganda igiye gufunga amashuri kubera Ebola

    Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.



  • Dore uko wakwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero cya 80%

    Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:



  • #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,528 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.



  • Ibitaro bya Gatunda

    Yitabye Imana amaze umwaka mu bitaro yarabuze ubushobozi bwo kwivuza

    Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.



  • Abana bapimwa ibiro, indeshyo n

    Iburengerazuba: Bakomeje gufata ingamba zo guhashya igwingira

    Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.



  • Uwafashwe nk

    Uko umwitozo wo gufasha uwanduye Ebola wagenze ku kibuga cy’indege cya Kigali

    Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.



  • Kugira isuku ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n

    Malawi: Abasaga 180 bishwe na Cholera

    Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (...)



  • Umugore yahawe nyababyeyi nyuma yo kumenya ko atayivukanye

    Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.



  • #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



  • Ibitaro bya CHUK na Faisal byemerewe kwigisha kuvura indwara zo mu nda

    Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.



  • Ku wa Kane tariki 27 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe aba Occupational therapists

    Nyuma yo kurwara ‘stroke’ yabonye inzobere zimufasha gusubira mu mirimo

    Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.



  • Abantu barasabwa gukomeza gukingiza abana imbasa

    Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bareke gukingiza abana imbasa

    Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.



  • Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    Abanyarwanda barasabwa kudatererana abafite uburwayi bwo mu mutwe

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.



Izindi nkuru: