Ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wakoze ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwiza bwo mutwe, mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Impinduka z’ibihe mu buryo bw’imibereho, bivugwa ko zihinduka cyane uko ibinyejana bihita ibindi bigataha, bigahinduka bizana ibyiza mu buzima ariko n’ibibi, kuko iterambere ry’inganda ryaje riherekejwe n’uko abantu basigaye bagira umujagararo w’ubwonko cyane (stress), abenshi bagafata amafunguro ataboneye (fast-food), (...)
Abantu bakunze kugira ububare mu ngingo cyane cyane mu mavi, mu tugombambari, no mu magufa yo mu rukenyerero, bakunze kubiterwa n’impamvu zitandukanye, harimo kugira ibiro by’umurengera, kunywa itabi, ibyo umuntu akunze kurya kenshi, uruhererekane rwo mu muryango (by’umwihariko mu bujana no mu ivi) ndetse n’ubwoko (...)
Ububabare bw’ukuboko ntibugombera iteka kuba bwatewe no kuvunika cyangwa kwikanga kw’imitsi, ni yo mpamvu ari byiza ko mu gihe ubwumvise wajya kureba muganga kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo uhabwe ubufasha.
‘YB Foundation’ ni umuryango wiritiriwe nyakwigendera Burabyo Yvan, wari uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Yvan Buravan, witabye Imana tariki 17 Kanama 2022, azize kanseri y’impindura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yandikiye ibigo by’ubuvuzi byose (ibitaro n’ibigo nderabuzima), ibisaba gushyira ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko (speed governor) mu mbangukiragutabara bitarenze ukwezi kumwe, uhereye igihe yatangiye aya mabwiriza tariki ya 10 Ugushyingo 2023.
Hari abantu bakunze kwibaza igihe biba biri ngombwa kujya kwa muganga nubwo baba bafite ibitagenda neza mu buzima bwabo, bagategereza kuremba, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’Ibigo bishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Centers for Disease Control and Prevention), bugaragaza ko bimwe mu bimenyetso umuntu agira iyo arwaye (...)
Kenshi iyo umuntu agiye kwivuza aribwa umutwe, mu bibazo muganga amubaza harimo n’ikigira kiti ‘ukubabaza ahagana he, ukurira he?’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko hakiri urujijo ku gutandukanya ibyo abavuzi gakondo bemerewe kwamamaza mu bitangazamakuru n’ibyo batemerewe, kuko akenshi bitwaza inyunganiramirire bakaba bavuga n’ibindi bishobora kuba bitemewe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso, nyuma yo gutangiza umushinga wo kuvura no gukora ubukangurambaga ku burwayi bw’amaso.
Byakunze kugaragara ko hari abagore bakenera kujya kubyarira mu mavuriro yigenga, bikaba ngombwa ko bajya za Kigali, ariko ku batuye i Huye baba bagiye kujya bahinira bugufi, ku bw’ivuriro rishyashya ryahafunguye imiryango.
Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso, abagera ku ijana akaba ari bo bayatanze ku ikubitiro.
Hari abantu bakunze kugira ikibazo cy’amaso yizanamo amarira agatemba, umuntu adatokowe, adakase ibitunguru cyangwa se ibindi bituma amaso arira, kandi abafite icyo kibazo cy’amaso yiriza, usanga bakigira ku buryo bisa n’aho bihoraho, ariko ngo hari ubwo bwiza bwafasha abafite icyo kibazo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Peter Sands, Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga urwego rw’ubuzima ku Isi, Global Fund, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigega.
Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaraza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Nyuma y’uko gufasha abantu bifatiye ku byiciro by’ubudehe bikuweho, hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bahabwaga mituweli batacyivuza, kuko batabasha kuziyishyurira.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa, avuga ko abarwayi bavurirwaga ku muvuzi gakondo mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize, batatu muri bo bazanywe ku bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.
Abatumiza imiti mu mahanga n’abayikwirakwiza mu bihugu byo muri Afurika, bagaragaza ko hakiri ibibazo byo kwitaho hagamijwe kunoza imikorere no kwita ku buziranenge bw’imiti.
Hari benshi bagendana indwara z’amaso zerekeza ku buhumyi batabizi, nk’uko bitangazwa n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi, Ishami rivura amaso, bakaba bifuza ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukumira iki kibazo.
Umuntu wiyita umuvuzi gakondo uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, aravugwaho gutekera umutwe abaturage bo mu Murenge wa Muhororo, abaha umuti wo kubasinziriza ababeshya ko ari uwo gutuma babasha kubona umujura wabyibye amafaranga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye ibijyanye n’ibinini byo kuboneza urubyaro giherutse guhagarika ku isoko ry’u Rwanda, kuko bitujuje ubuziranenge.
Abantu batanu bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero bajyanywe kwa muganga, kubera gukoresha imiti gakondo, bakamererwa nabi ku buryo batabashaga kwitangira amakuru y’icyo babaye.
Ikigo Ubumwe Community Center cyita ku bafite ubumuga bukomatanyije mu Karere ka Rubavu, cyatangije inyubako izajya ikora insimburangingo mu gufasha abafite ikibazo cyo kuzibona.
Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza indwara y’igituntu nk’imwe mu ndwara zihangayikishije, kuko imibare y’abakirwara irimo kwiyongera cyane, ugereranyije n’imyaka yatambutse.
Inzego zitandukanye z’ubuzima zirahamagarira abantu kureka kwivuza mu buryo bwa gakondo, by’umwihariko indwara ya Gapfura (Angines) ndetse na Sinezite, kubera ko bishobora gutera indwara zitadukanye z’umutima.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hari benshi bagendana uburwayi batabizi, zikagira abantu inama yo kwirinda indwara zitandura, kandi bakagira umuco wo kuzipimisha nibura rimwe mu mwaka, kubera ko bikorerwa ku bigo nderabuzima kandi bigakorwa kuri mituweli.
Umuryango Nyarwanda wita ku buzima (SFH Rwanda) wahawe gucunga amavuriro y’ibanze (Health posts) mu Rwanda, umaze gusuzuma ibibazo byugarije imikorere n’amavuriro y’ibanze usuzuma n’ingamba zafatwa kugira ngo arusheho gukora neza.