Ku itariki 05 na 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke humvikanye inkuru y’umusozi witse usenya inzu z’abaturage, umuntu umwe ajyanwa mu bitaro bya Gatonde nyuma yo guhungabana.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, yasobanuye ko abagabye igitero ku bayobozi b’icyo gihugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ari itsinda ry’abarwanyi babarirwa muri 50 bafite ubwenegihugu butandukanye.
Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Kinshasa muri Komini ya Gombe ku nyubako ya Vital Kamerhe uherutse gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.
Imbogo zirindwi zatorotse Pariki zijya mu giturage mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.
Abanyeshuri babiri bigaga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gihinga ya mbere, tariki 17 Gicurasi 2024 bagiye koga mu Kivu batwarwa n’amazi, umwe aboneka yamaze gupfa undi na we akomeza gushakishwa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bibasiwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abantu icyenda, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye.
Mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nkundimana Jerome, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru n’umusaza, abo bakaba ari ababyeyi bamureze mu gihe nyina yari amaze gupfa agasigara ari impfubyi.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko abapolisi b’u Bufaransa, barashe umuntu witwaje intwaro washakaga gutwika isinagogi mu mujyi wa Rouen uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, witwa Mutabazi Vincent w’imyaka 33 ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nibwo yarohamye mu Kiyaga cya Rweru, saa cyenda z’umugoroba, ubwo yarimo yahira ibyatsi byo gusasira imyaka.
Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.
Uganda yatanze umuburo ku baturage batuye ku nkombe z’ikiyaga no ku nkombe z’imigezi, bitewe n’ubwiyongere bw’amazi, bugeze ku rwego ruteye impungenge.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi.
Umunyakenya wagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu muri Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), yari agiye kwicwa, bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ubukangurambaga bwo mu rwego rwo hejuru burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bumutabariza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Abantu 15 ubwo binjiraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Koperative COMIKA giherere mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugu wa Gatwa, baburiyemo umwuka batanu muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka naho abandi 5 batabarwa bakiri bazima.
Abakozi 195 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye, nyuma bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Muri Kenya, itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri ryimuriwe mu gihe kitazwi bitewe n’imvura n’imyuzure bikomeje kwibasira icyo gihugu.
Mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, baridukiwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.
Abana babiri b’abakobwa bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero bagwiriwe n’inzu bari baryamyemo bahasiga ubuzima, nyuma y’uko inkangu ikubise iyo nzu igasenyuka, tariki 03 Gicurasi 2024. Abapfuye umwe yari afite imyaka 18, undi afite imyaka 9.
Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.
Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.
Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.
Colonel Uwimana Alphonse wabashije gutoroka inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimira ko nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 600 yakoze aturutse muri ayo mashyamba, yageze mu Rwanda akakiranwa ubwuzu, (...)
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yihanganishije igihugu cya Kenya nyuma y’uko cyibasiwe n’ibiza bigahitana ubuzima bw’abantu benshi, ndetse ibikorwa remezo bikangirika.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata 2024, abagizi ba nabi bishe banize umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Kantarama Immaculée, wari utuye mu Mudugudu wa Kumunini, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.