Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, nyuma y’uko umukozi wawo atanze amakuru y’ibinyoma bigatuma yangirwa kwinjira mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Ingabo z’u Rwanda RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 17 Gicurasi 2024 bashyikirije Mukamana Annonciate utuye mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo inzu nshya bamwubakiye.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ivuga ko kugeza ubu hari Abanyarwanda barenga ibihumbi 53 bamaze kujya kuri lisiti y’itora, bazatorera mu bihugu by’amahanga baherereyemo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry, Amadou Oury Bah, witabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ yaberaga i Kigali.
Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira ko hari iterambere rigaragara bamaze kugeraho y’umwihariko mu myaka 30 ishize, bakishimira ko umugore yahawe ijambo n’agaciro. Icyakora basanga hari ahagikenewe ko bongera imbaraga cyane cyane mu gushaka ibyunganira iterambere ryabo n’iry’umuryango, bagahindura imyumvire y’uko (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ntarindwa Emmanuel w’imyaka 51 y’amavuko akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na Mukamana Eugenie w’imyaka 53 ukekwaho kuba ikitso cy’ukekwaho icyaha aho yamuhishe mu mwobo wacukuwe mu nzu yari amazemo imyaka 23.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 16 Gicurasi 2024 yitabiriye ikiganiro yahuriyemo n’abandi ba Minisitiri b’Intebe barimo uwa Côte d’Ivoire, uwa Guinea ndetse n’uwa Sao-tome et Principe. Ni ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro ry’abayobora ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum). Abatanze (...)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rurishimira amahirwe rwashyiriweho arufasha kubona akazi, kuko hari benshi bimaze gufasha kuva mu bushomeri.
Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yatangajwe muri Nyakanga 2023, ishyira u Rwanda mu bihugu 5 bya mbere ku Isi bimaze kugera ku ntego zo kurandura virusi itera SIDA ziswe 95-95-95.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yavuze ko inzego za Leta n’abikorera bakeneye gufatanya kuko ibibazo byose byakemurwa bahuje imbaraga.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye imiryango kugira umwanya wo kuganira kuko ari byo bibumbatira ubumwe bwawo no kurushaho kuwuteza imbere.
Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bahabwa amasomo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare "Royal College of Defence Studies’’ mu Bwongereza bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere Umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya E.P MUBAGO mu murenge wa Nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze yiyahuye yimanitse akoresheje ‘Super Net’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo.
Mata na Gicurasi ni amezi atarahiriye abaturage cyane cyane muri iyi myaka ya 2023 na 2024, kubera ibiza byakunze kubibasira, birabasenyera, ndetse bamwe bibambura ubuzima.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iyo inzego z’abagore zikora neza ibibazo by’amakimbirane mu miryango, imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene bitabaho ahubwo habaho iterambere.
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano basuye abasirikare n’abapolisi bitegura ku jya muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.
Abaturage batuye mu murenge wa Bigogwe mu gice cya Gishwati batangaza ko umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma amata yabo yongererwa agaciro.
Abahagarariye inzego z’umutekano, Ingabo n’ibigo bitandukanye ku mugabane wa Afurika bateraniye mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurushaho guhugura no gukangurira abantu kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare ndetse no guhuza bimwe mu bisabwa n’amategeko mpuzamahanga mu kurengera (...)
Sandrine Uwase w’imyaka 21, utuye mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yatangiye kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi afite imyaka 18 y’amavuko.
Abaturage bakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bakomeje gutakambira ubuyobozi mu nzego zose bireba, ngo zibafashe gukora uwo muhanda uhuza Intara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, kuko igihe cy’imvura nyinshi Nyabarongo yuzura igafunga urujya n’uruza rw’abawukoresha.
Kuva ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye.
Ingabo na Polisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare.
Mukamana Annonciata (izina twahinduye), acururiza inkweto mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka ‘Down Town’ kuva mu mwaka wa 2018. Avuga ko kuva icyo gihe yishyura ubukode bw’umuryango acururizamo mu madolari ya Amerika, kandi ko buri mwaka igiciro kizamuka bitewe n’agaciro k’idolari.
Intumwa zaturutse mu Muryango w’abibumbye, ziyobowe na Michael Mulinge KITIVI, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubufasha mu by’ubushobozi, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu minsi itatu gusa y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, urubyiruko 400 aribo bifotoje kugira ngo babone indangamuntu n’ubwo iyi serivisi ikomeza mu Mirenge yose.
Nyuma y’igihe kitari gito hifuzwa ko habaho urwibutso rwa Jenoside rwasobanurwamo amateka ya Jenoside mu Karere ka Huye, aho ruzubakwa hamaze kurambagizwa none ubu hari gushakwa ubushobozi bwo gukora inyigo yo kurwubaka.
Akarere ka Burera kiyongereye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twiyujurije inyubako y’ibiro ajyanye n’icyerekezo.