Mu ntangiro za 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangiye ingendo mu mashuri makuru y’ubumenyingiro (IPRC), no mu mashuri makuru yigenga y’Ubumenyingiro, hagamijwe guhugura abanyeshuri uburyo imitungo yabo mu by’ubwenge yasigasirwa ikarushaho kubagirira akamaro.
Clémentine Uwera utuye i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, ubu ni umuhinzi w’amashaza ushakishwa n’abacuruzi mu Mpeshyi, nyamara ngo yigeze kujya arya ari uko avuye guca inshuro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), binyuze mu makuru yagiye atangwa n’abaturage muri 2023, bwagaragaje uko abaturage bashima serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere.
Abagore bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi banywaga inzoga nyinshi, baratangaza ko byabangirizaga ubuzima bw’imiryango yabo, kuko barangwagwa n’urugomo n’amakimbirane mu miryango yabo iterambere ryayo rikadindira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru.
Ibitaro bya nyanza byatangije gahunda yiswe Agaseke k’urukundo igamije gufasha abarwayi batishoboye bagana ibitaro, bakabura ubushobozi bwo kwishyura imiti n’ibindi bikenerwa kwa muganga.
Amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Rubavu, yasabwe kugabanya urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko rya Minisitiri w’ibidukikije ryashyizweho mu 2023.
Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, hakomojwe ku bayobozi banga kwitaba abanyamakuru no ku banyamakuru bakora nabi, Guverineri w’iyo Ntara, Alice Kayitesi, yibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo.
Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, yasobanuye byinshi ku gisibo gikorwa n’Abayisilamu nk’imwe mu nkingi z’idini ya Islam, n’abategekwa kugikora ndetse n’abatagomba kugikora, ndetse n’impamvu umubare w’Abayisilamu bakangukira ibyo kujya mu Musigiti mu gisibo wiyongera, bikagira inyungu no ku batari Abayisilamu.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko abagore bakiri bake mu mirimo y’ikoranabuhanga ariko ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ubushobozi bwabo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, rusanga igihe kikeze ngo rureke kujenjekera umuntu wese wahirahira ahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda n’abakigoreka amateka y’u Rwanda, nk’intwaro yarufasha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’abifuriza Igihugu gusubira mu mateka mabi cyanyuzemo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaganiriye n’ikinyamakuru ’The Africa Report’, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uwamusimbura uko yaba ameze, ku bimukira no ku banenga ubutegetsi bwe, akaba yakomoje kuri Ingabire Victoire ushaka kwiyamamariza (...)
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda zitandukanye za Leta (IPAR Rwanda), kigaragaza ko mu bushakashatsi cyakoze, byagaragaye ko abagore ari bo bakora amasaha menshi kurusha abagabo.
Uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Burera kawutangiranye n’agashya kiswe ‘Duhari ku bwanyu’, mu kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa, n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirije mu Rwanda (RSSB), bwatangaje ko umusanzu w’abanyamuryango wageze kuri Miliyari 191 mu gihembwe cya mbere cy’Ingengo y’Imari ya 2023/2024, bingana n’inyongera ya 10% ugereranyije no mu gihe kimwe cy’umwaka wawubanjirije.
Ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Banki ya Kigali yatangije gahunda yayo nshya yise ‘Nanjye Ni BK’, izafasha abakiriya bayo bo mu byiciro bitandukanye, guhera ku bafite amikoro macye kugeza ku bari mu cyiciro cyo hejuru, kubona serivisi nyinshi kandi biboroheye.
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatarwa Moto za Spiro zizwi nka Commando zikoresha umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga bacibwa agenewe gufata bateri bakazihabwa zituze umuriro, ubundi bakabwirwa ko batishyuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, hagiye kubakwa sitasiyo ntoya (Substation), y’amashanyarazi mu gihe cya vuba.
Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo kibangamiye u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange. Minisiteri y’Urubyiruko yashyizeho gahunda zitandukanye ifatanyije n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera mu gushaka igisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abikorera kubyaza umusaruro agasanimetero ahubatse indake ya mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabayemo igihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Mu Mirenge ya Juru na Mwogo yo mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, hatashywe umuyoboro w’amazi w’ibilometero 45, ugeza amazi meza mu tugari tune tugize iyi mirenge tutayagiraga.
Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo barishimira ko batakibangamirwa n’inyamanswa zitwa ibitera kuko hari abarinzi babyo babibuza kwinjira mu baturage.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana bavuga ko bajyaga bishimira imiyoborere y’Igihugu n’uburyo Umukuru w’Igihugu yicisha bugufi batazi ko bikomoka ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko abari abasirikare ba RPA/Inkotanyi babayeho mu buzima bubi ndetse uwari umuyobozi w’urugamba arara mu mwobo (indake).
Akarere ka Gasabo kahamagariye abantu kwitabira imurikabikorwa ririmo kuhabera mu gihe cy’iminsi itatu, ku matariki ya 26-28 Werurwe 2024, kugira ngo bahamenyere amakuru arimo n’uburyo bashobora guhinga mu rugo bakarwanya imirire mibi.
Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje imwe mu mishinga gifite yo gukomeza gahunda yo kwegereza amazi meza abaturage, izatwara Amafaranga y’u Rwanda agera hafi Miliyari 300.
Binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, igihugu cya Canada kigiye gushyiraho uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza.
Umuryango Never Again Rwanda usanga mu Karere ka Musanze hakiri ibyo kunozwa, kugira ngo intego Leta yihaye ya gahunda zigamije kuvana abatishoboye mu murongo w’ubukene zirusheho kubahirizwa, kandi zitange umusaruro uko bikwiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 yatangije ku mugaragaro inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (Africa Food Systems Forum Summit) y’umwaka wa 2024, iyi ikaba ari inama y’ubuhinzi n’ubworozi ibera i Kigali mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bibanze cyane mu kubaka no gusana ibiraro binini byari bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, ariko na none ngo hakaba hari ibindi bigomba kubakwa umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuyobora Sénégal, akaba yabigaragarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.