Banki ya Kigali (BK) na VIEBEG Medical Ltd, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije kongerera ubushobozi ibigo byigenga by’ubuvuzi no kubyorohereza mu buryo bwo kujya bibona ibikoresho nkenerwa muri serivisi bitanga, mu rwego rwo kurushaho kuzamura serivisi z’ubuzima mu Rwanda.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye (...)
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga.
Abakora uburaya mu Karere ka Muhanga barasaba ko imiti yo kubafasha kutandura Virusi itera SIDA itangwa mu buryo buzwi nka PEP, yashyirwa ku bwishingizi bakoresha, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs), cyane cyane abafite aho bahurira no gutangaza amakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’iyo miryango.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bifuza ko ibitaro bya Munini bivurizaho byahabwa abaganga b’inzobere bajya babavura mu buryo buhoraho.
Bamwe mu rubyiruko rwo bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, barishimira ko ibikorwa by’umuco n’ubugeni byagize uruhare rukomeye mu gukira ibyo bibazo.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa batangije igikorwa cyo kubaga ishaza ryo mu jisho mu gihugu hose bikaba biteganyijwe ko abasaga 5000 bazabagwa ishaza mu gihugu hose.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Rwamagana, ruvuga ko iyo utarisuzumisha ngo umenye uko uhagaze umutima udashobora gutuza iyo uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Bamwe mubafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, bavuga ko gushyirwa mu kato bituma uburwayi bwabo bubaviramo ubumuga kandi bashobora kuvurwa bagakira, basaba kwitabwaho no kugezwa kwa muganga kuko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira.
Abakozi b’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Trinity Metals Group) mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ni bamwe mu basaba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Abafatanyabikorwa bayo udukingirizo twinshi two kubarinda kwandura virusi itera SIDA, kuko utwo bahabwa ngo tudahagije.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (RWABATT12), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zituruka mu bihugu bitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta y’icyo gihugu, batashye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi yo (...)
Ubuyobozi bukuru bushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, buratangaza ko nubwo iyo ndwara izahaza ndetse ikaba inahitana abatari bake, ariko intego yo kuyirandura burundu ibihugu byihaye ishoboka.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.
Umuturage w’i Nyamagabe witwa Nibarere Agnès, avuga ko ahora atambuka ahantu haretse amazi mu kiziba cyangwa ubwe agatereka amazi mu nzu mu gikoresho yayavomeyemo, akabonamo udusimba dutaragurika ariko akigendera ntabyiteho.
Ikigo Zipline kiyoboye mu gukwirakwiza ibikoresho birimo n’amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga cyifashishije utudege tutagira abapilote, kivuga ko mu Rwanda kigira uruhare rwa 75% mu kugeza amaraso ku bitaro byo hanze ya Kigali.
Impuguke mu buzima zigaragaza ko kurwanya no kurandura burundu indwara ya Malaria, bisaba ingambwa zikomatanyije kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro, mu kurinda abaremba bakazanazahazwa n’iyo ndwara ihitana abatari bake.
Umuryango urwanya indwara yo kuva kw’amaraso gukabije yitwa Hemophilia (Hemofiliya), hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), barahamagarira abantu bafite ibimenyetso by’iyo ndwara, kwihutira kuyisuzumisha hakiri kare, kugira ngo birinde impfu cyangwa ubumuga.
Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.
Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zaturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 zatangiye ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu Karere ka Karongi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup ku isoko ry’u Rwanda, wahabwaga abana.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yekorewe Abatutsi ari bo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi Banyarwanda. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, wasabiwe ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (Dialyse), arashimira ababigizemo uruhare kuko ubufasha yabonye bwatumye ashobora kubyimbuka akaba ategereje ko ahindirirwa impyiko agasubira mu ishuri.
Muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakoerewe Abatutsimu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda kuba hafi yabo no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Murenge wa Kamonyi, baturiye ikigo nderabuzima cya Nyagihamba, bashyikirijwe inzu ababyeyi babyariramo, ariko banifuza guhabwa imbangukiragutabara yo gufasha abagize ibibazo bisaba kujyanwa ku bitaro bifite ubushobozi.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme mu Karere ka Muhanga, barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho cyitwa ‘Oroshya Autisme’, kuko n’ubwo kimaze igihe gito gitangiye gukora, abo babyeyi batangiye kubona abana babo bahindura ubuzima ugereranyije na mbere.