Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko ari inyeshyamba za FDLR zarashe mu birunga

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yemeje ko abarashe ku barinda Parike y’ibirunga, mu kagali ka Bisoke umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, ari agatsiko ka FDLR kahunze ubwo baheruka gutera.

Brig. Gen. Nzabamwita, yavuze ko amakuru bafite ari uko agatsiko ka FDLR kari kahunze ariko kongeye guhungabanya umutekano mu Kinigi, gusa inzego z’umutekano zikaba zikomeje kubakurikirana.

Hagati aho abaturage batangiye gusubira mu byabo, nyuma y’uko bahumurijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage mu gitondo, nyuma y’uko icyo gitero cyabaye mu rukerera kigahitana umwe mu barindaga Pariki y’Ibirunga.

abaturage biyemeje ko bagiye kurushaho kwicungira umutekano.
abaturage biyemeje ko bagiye kurushaho kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, afatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere yatangarije aba baturage ko abarinda Parike barashweho n’abagizi ba nabi, bagenzwaga n’ubujura no kwangiza.

Ati: “Iyo baba bafite ingufu bari gutera ku birindiro by’abasirikare kandi ntabwo biri kure, bahisemo gutera abasivire barinda pariki, maze biba imyambaro y’abarinda parike. Ntabwo bigeze binjira mu baturage ahubwo barashe ku barinda pariki”.

Nyuma yo kuganrizwa n'ubuyobozi basubiye mungo zabo.
Nyuma yo kuganrizwa n’ubuyobozi basubiye mungo zabo.

Uyu muyobozi kandi yibukije abatuye aka gace ko bagomba kuba maso, bakamenya buri wese winjira muri bo batari basanzwe bamuzi, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Nkurikiyinka Mariko, umuturage w’umudugudu wa Bunyenyeri, umurenge wa Kinigi yemereye ubuyobozi ko bagiye kurushaho kuba maso, bakarushaho kwicungira umutekano, ari nako batanga amakuru ku nzego z’umutekano hakiri kare.

Kugeza ubu abaturage basubiye mu ngo zabo, ndetse n’ubuzima bwakomeje, gusa bijejweko ku bufatanye bw’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, umutekano wabo ucunzwe neza.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu barinda parike, ngo umwe muri bo yabonye abantu maze baramuhagarika aho kubumvira, yihutira kujya kuburira bagenzi be, bahita barasa amasasu yangiza inzu, ikigega cy’amazi n’ umwe muri bo ahasiga ubuzima, undi nawe aravunika ubwo yabahungaga.

Ababateye baranzwe no gusahura imyenda n’inkweto z’abarinda parike, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kurinda Parike.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ariko utinyuka akavuga ngo FDLR ntiyorosehye niyihe ko abasirikare babo bashize abandi bakizana muravuga abahe bazaze ni karibu.

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bacyigihe bibagiwe imigani kandi ngo umugani ugana ijambo.
Yuhishiriye umurozi akumaraho abawe cyangwa abana.
Akatsi kamwe yokavuye kunzu irava? Aho kavuye seho hakomeje hakava akandi?
Abanyarwanda bazaba nkacyacyirondwe!!!!

nintare yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

FDRL murabeshya abanyarwanda turi maso kandi twarabatsinze tuzabatsinda twongere tubatsinze, niba mwibagiwe amasomo twabahaye 1997-1998 mukomeze mudoshotore muziboneraho agapfa kaburiwe ni Umuntu ntabwo ari impongo. Iterambere tumaze kugeraho dukesha imiyoborere myiza, ubumwe bwacu , gukunda igihugu no kwihesha agaciro muruhando rw’amahanga , ubutwari bwacu bwikubye inshuro ibihumbi, Mucye bugufi mutahe muRwababyaye muve murayo mashyamba ya congo muze tubashire mucyuhagiro maze muze mwirebere URWANDA dore ko muhahaheruka tukiri muri Nyakatsi, abanyeshuri batiga ,itumanaho aramaguru, imihanda ari salongo, amavuriro ari mbarwa, nta Mituelle, ikoranabunga tudondanga boshya urusyo rusya ibigori ,telephone ari FiX nayo kwa Burugumesitiri mu biro , Radio ari Imwe rukumbi,ubujiji ari bwose. Turakuraritse ihangane uhwejeshamaso yawe urebe aho _U Rwanda rwa Gasabo rugeze uramenye ntuyobe garuka iwanyu wa Mwana wikirarawe rekeraho kwifuza kurya ibyo ingurube zishigaje. Iwanyu bararya bagahaga bakanasigaza. Ngwino urebe Umurabyo uratinda.

Justin yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

FDLR ni ingegera zishaka kudutera ubwoba ariko zigomba kumenya ko zitakoranye ikosi na RDF yacu.dufite ingufu zihagije pe.

nina yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

ariko buriya FDRL nta Gihugu (congo)kirikuyifasha?ariko ingabo zacu ndazizeye ntabwoba twagakwiriye kugira, mugire amahoro

gatete yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Abanyaruanda bose bagomba kugira uruhare mu kuicungira umutekano nyuma yuko bamaze kumenya aho bavuye(ibihe barimo za 1997-1998)naho basatira bajya muri Leta ibahozaho umutima idahuema gutekereza ku cyateza umunyaruanda imbere.Banyaruanda ntimuhugire mu kuitegura iminsi mikuru gusa ahubuo mugerageze mubikore ariko mudahuema gutunga agtoki inkozi z’ikibi aho ziri hose,abo mutazi kubimenyesha abashinzue umutekano hakiri kare kugira ngo tubashe kuiteza imbere mu mutekano usesuye,nimube maso kuko FDRL ndabona yazanye inzara nyinshi da!Mugire amahoro n’umutekano muese.

Abdou yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Birababaje ariko mfitiye ikizere ingabo za RDF.

jack yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

haa nyamara izo fdlr ntiziyoroheje nagato

mami yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Uwo ntavuze ati: mwumve nkome......

Maheru yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

mbona bitoroshye nyamara!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

gadi yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Ariko iyo FDLR ibuze amagyo baza gutesha Igihugu umutwe? bakwiyahuye ahandi ko birigihugu byose kigira imva!!!!!

yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Mutekano twese uratureba niyomamva tugomba kuwirindira ndetse twabona abodushidikanyaho tuhagamagara obo bireba

David yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka