Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko ari inyeshyamba za FDLR zarashe mu birunga

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yemeje ko abarashe ku barinda Parike y’ibirunga, mu kagali ka Bisoke umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, ari agatsiko ka FDLR kahunze ubwo baheruka gutera.

Brig. Gen. Nzabamwita, yavuze ko amakuru bafite ari uko agatsiko ka FDLR kari kahunze ariko kongeye guhungabanya umutekano mu Kinigi, gusa inzego z’umutekano zikaba zikomeje kubakurikirana.

Hagati aho abaturage batangiye gusubira mu byabo, nyuma y’uko bahumurijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage mu gitondo, nyuma y’uko icyo gitero cyabaye mu rukerera kigahitana umwe mu barindaga Pariki y’Ibirunga.

abaturage biyemeje ko bagiye kurushaho kwicungira umutekano.
abaturage biyemeje ko bagiye kurushaho kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, afatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere yatangarije aba baturage ko abarinda Parike barashweho n’abagizi ba nabi, bagenzwaga n’ubujura no kwangiza.

Ati: “Iyo baba bafite ingufu bari gutera ku birindiro by’abasirikare kandi ntabwo biri kure, bahisemo gutera abasivire barinda pariki, maze biba imyambaro y’abarinda parike. Ntabwo bigeze binjira mu baturage ahubwo barashe ku barinda pariki”.

Nyuma yo kuganrizwa n'ubuyobozi basubiye mungo zabo.
Nyuma yo kuganrizwa n’ubuyobozi basubiye mungo zabo.

Uyu muyobozi kandi yibukije abatuye aka gace ko bagomba kuba maso, bakamenya buri wese winjira muri bo batari basanzwe bamuzi, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Nkurikiyinka Mariko, umuturage w’umudugudu wa Bunyenyeri, umurenge wa Kinigi yemereye ubuyobozi ko bagiye kurushaho kuba maso, bakarushaho kwicungira umutekano, ari nako batanga amakuru ku nzego z’umutekano hakiri kare.

Kugeza ubu abaturage basubiye mu ngo zabo, ndetse n’ubuzima bwakomeje, gusa bijejweko ku bufatanye bw’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, umutekano wabo ucunzwe neza.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu barinda parike, ngo umwe muri bo yabonye abantu maze baramuhagarika aho kubumvira, yihutira kujya kuburira bagenzi be, bahita barasa amasasu yangiza inzu, ikigega cy’amazi n’ umwe muri bo ahasiga ubuzima, undi nawe aravunika ubwo yabahungaga.

Ababateye baranzwe no gusahura imyenda n’inkweto z’abarinda parike, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kurinda Parike.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

IMANA iturinde.

kabwa yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka