Bifuza ko abafata ibyemezo bajya bifashisha ubushakashatsi

Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko ubushakashashatsi bwari bukwiye kwitabwaho n’abafata ibyemezo cyangwa baherekeza Abaturarwanda mu iterambere.

 Imwe mu nyubako ya Kaminuza ishami rya Huye, aho bita i Mamba.
Imwe mu nyubako ya Kaminuza ishami rya Huye, aho bita i Mamba.

Aba bashakashatsi bavuga ko muri za kaminuza handikwa inyandiko ku bushakashatsi bwakozwe, ariko ibyabonywe akenshi bigahera mu masomero ntibyifashishwe n’abashyira mu bikorwa gahunda zo gufasha abaturage.

Prof. Immaculee Mukashema wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko bakora ubushakashatsi bakanabugaragaza ariko ugasanga birangiriye aho cyangwa bivuzweho rimwe gusa.

Agira ati “Ubushakashatsi burakorwa, tukabugaragaza mu rwego mpuzamahanga cyangwa se no mu rwego rw’igihugu, ariko ugasangwa ni ibintu bivuzweho rimwe cyangwa bigashyirwa ku mbuga zisomwa n’abanyamahanga na bo bashaka kwiikorera ubushakashatsi bwabo.”

Asobanura ko ubushakashatsi bushobora gukorwa mu buryo bubiri, burimo ubukorwa bukazashingirwaho mu bumenyi n’ubukorwa kubera ikibazo cyabaye, uwabukoze afite intego yo kugira ngo acyumve neza anarebe ukuntu cyakemuka.

Ati “Byakabaye byiza ibigaragaye muri ubwo bushakashatsi [bukemura ibibazo] bishyizwe abafite mu nshingano zabo gukemura ibyo bibazo bagiye babyifashisha kugira ngo cya kibazo gikemuke.”

Gilbert Kubwimana umwe mu baturage bakurikiranira hafi iki kibazo, we atekereza ko kutifashisha ubushakashatsi bituma hatabaho kunoza imikorere.

Ati “Iyo ubushakashatsi bukozwe bugamije kugira ngo uvugurure imikorere, hanyuma ibyavuyemo ntibikugereho, bishobora gutuma utazanoza ya mikorere yawe, ugakomeza gukora utiyungura, utaguka.”

Dr. Eric Ndushabandi, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ko abashakashatsi bakwiye gukorana n’abakora imirimo iharanira imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Abafatanyabikorwa (NGOs na Leta) bakoranye na kaminuza ni bwo imikorere yabo yaba yuzuye: ubumenyi bugahuzwa n’imikorere. Imikorere yabo ya buri munsi ntishobora gutera imbere badafite abashakashatsi babafasha gusesengura ibibazo bigenda byigaragaza.”

Prof. Mukashema avuga ko iki kibazo kitihariwe n’abashakashatsi b’Abanyarwanda. Ngo kigaragara hirya no hino ku isi.

Icyakora, abashakashatsi b’Abanyarwanda bo biyemeje kuzagenda bareba ibitabo by’abashakashatsi byanditswe mu buryo bwa gihanga, bikandikwa mu buryo Abanyarwanda bose babasha kubisoma bakabyumva, ibyo bivuga bakabyifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka