Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.
Uwitwa Romouard Mukwiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyarusange uherereye mu Kagari ka Gahororo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yangiwe kwiga amashuri yisumbuye kuko yari Umututsi nyamara yarabaga uwa mbere mu ishuri.
Nyuma y’igihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urufatika, ruzafasha mu kumenyekanisha iby’ubwicanyi bwahabereye.
Ubwo tariki 20 Mata 2024 hibukwaga umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nk’umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umugore w’intwari Rudahigwa, abatanze ubuhamya bagarutse ku myitwarire ye myiza ku buryo bayigereranya n’iy’abatagatifu.
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda kuko bwahamwirukanye (mu Bubiligi) yari yagiye kwivuza, habura ukwezi kumwe gusa ngo Jenoside ibe kandi bwari buzi ko iri gutegurwa, Gicanda akaba yari no ku ruhande rw’abo (...)
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024, yasize inzu igwiriye umugore n’umwana ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo, hanyuma bakiga ibyabagirira akamaro.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora amashanyarazi hifashishijwe nyiramugengeri i Mamba mu Karere ka Gisagara, buvuga ko butarabasha gutanga amashanyarazi bwari bwariyemeje kubera ko bwahuye n’ikibazo butari bwarigeze butekerezaho, cy’imihindagurikire y’ikirere ituma ibishanga byuzuramo amazi.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, avuga ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside, i Ngoma mu Karere ka Huye byabaye bisubitswe, kandi ko hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060.
Mu biganiro bijyanye no gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu Karere ka Huye hagarutswe no ku gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka no guharanira kumenya amateka Igihugu cyabo cyanyuzemo, ari byo bizarufasha kubaka u Rwanda ruzima.
Uwitwa Razaro Nkunzurwanda wo mu Mudugudu wa Rebero uherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kuba yarishe umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.
Abatuye mu Midugudu ya Gatoki na Karambi iherereye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bibaza igihe ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda kizakemukira burundu, kuko ibyakozwe byose ntacyo byagezeho, bagasaba ko cyakwitabwaho kigakemuka.
Hari abatuye n’abagenda mu mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo, bagaya umwanda babona mu bwiherero bwa hamwe na hamwe mu hahurira abantu benshi, usanga bavuga ko bidakwiranye n’umujyi.
Imvura yaraye iguye abakirisitu gatolika bari mu gitaramo cya Pasika, bayibonyemo umugisha wa Pasika Imana yabahaye.
Clémentine Uwera utuye i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, ubu ni umuhinzi w’amashaza ushakishwa n’abacuruzi mu Mpeshyi, nyamara ngo yigeze kujya arya ari uko avuye guca inshuro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru.
Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, hakomojwe ku bayobozi banga kwitaba abanyamakuru no ku banyamakuru bakora nabi, Guverineri w’iyo Ntara, Alice Kayitesi, yibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatanze ibyemezo ku borozi b’ingurube bemerewe gutanga izo korora, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2023.
N’ubwo mu Karere ka Gisagara hari inganda enye zenga inzoga mu bitoki, abahatuye bahinga ibyengwa bavuga ko kubona ababagurira umusaruro wose na n’ubu bitaragerwaho, bikaba byarahumiye ku mirari aho umusoro mu nganda zibyenga wazamuriwe.
Inka z’Inyambo zaturutse hirya no hino mu Rwanda, tariki 23 Werurwe 2024 zahurijwe i Nyanza mu iserukiramuco. Iri serukiramuco ryahurijwemo Inyambo zaturutse i Nyagatare, Kirehe, Gicumbi, Gasabo na Bugesera. Hari n’izisanzwe mu Ngoro y’Amateka y’Abami iherereye mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Mu Karere ka Gisagara, hari abahinga mu gishanga cya Duwane binubira kuba barategetswe guhinga urusenda ubu rukaba rwararumbye bagahomba, mu gihe bagenzi babo bo bemerewe guhinga ibigori ubu bo bafite ibyo kurya.
Mukeshimana Angélique utuye mu Mudugudu wa Cyaratsi uherereye mu Kagari ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yize moto afite imyaka 37, bamuseka, none ubu akaba ayifashisha cyane cyane mu buhinzi.
Abatuye mu Karere ka Gisagara bishimira umuhanda ugana iwabo washyizwemo kaburimbo, ariko muri bo hari abinubira kuba bagisiragira bashaka amafaranga yo gusana inzu zabo zangiritse.
Bisanzwe bizwi ko umwana amara amezi icyenda mu nda y’umubyeyi. Iterambere ry’ubuvuzi risanzwe rifasha abana bavutse bafite ku mezi atandatu bakabaho, ariko abana ba Christine Mukanibarebe bari muri bakeya cyane bavukiye amezi atanu, bakabaho.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima kuba umugore atagipfukiranwa nka kera, bakababazwa n’uko byaje bo bashaje.
Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni barifuza ko cyatunganywa, kugira ngo na bo bajye bahinga beze, nta biza bibangiriza.
Abahinzi, abagoronome n’abacuruza inyongeramusaruro mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bagaragarijwe ko kongera umusaruro w’ibigori kandi bikera no mu gihe gito bishoboka.
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bishimira kuba na bo barahawe aho kuba, ariko na none hari ibitarabanyuze.