Afunzwe azira gutwika umwana we ikiganza

Uwitwa Tuyisenge Clementine wo mu Karere ka Nyamasheke afunzwe azira gutwika ikiganza umwana yibyariye amuhoye ko yakoze mu nkono.

Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Nyarubura mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo, yavumbitse mu muriro ikiganza cy’umuhungu we w’imyaka icyenda, agahita atoroka akimara kubona ko akoze ibintu bidakwiye ariko nyuma aza gufatwa agahita afungwa.

Uyu mwana yahiye ikiganza ku buryo bukomeye avumbitswe na nyina.
Uyu mwana yahiye ikiganza ku buryo bukomeye avumbitswe na nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali, Sinumvayabo Thacien, avuga ko uyu mubyeyi yari yasize abana ku rugo, agarutse asanga mukuru wabo yariye ku biryo yari yasigiye barumuna be babiri, ahita amuha igihano cyo kumuvumbika mu muriro arashya arakongoka.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko umwana we yakoze mu nkono agacura barumuna be babiri, nyina yahise afata ikiganza cye aramuvumbika arashya bikomeye ku buryo no kumukuramo umwenda yari yambaye byasabaga gushwanyura umupira yari yambaye.”

Sinumvayabo avuga ko bigayitse kubona umubyeyi witwikira umwana yibyariye ngo aramuhana. Akavuga ko ababyeyi bakwiye kujya bibuka ko umwana aba agikeneye guhanwa bya kibyeyi aho guhohoterwa.

Ati “Biriya ni ubugome ndengakamere, hari ibihano bihabwa abana, nta muntu ukwiye guhana umwana yarakaye cyane.

Umubyeyi wese akwiye guhana umwana we ashyizemo n’impuhwe, kuko nyine aba ari umwana, ni akaga noneho kubona umuntu yotsa umwana yibyariye agakongoka kuriya.”

Uyu mubyeyi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, aho ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Umugabo we aba i Kigali aho akorera amafaranga naho uwo mwana avurirwa mu bitaro bya Kibogora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

nonese umwana azirako yariye ra?ahubwo uwomubyeyi n’interahamwe mbi ubwose akwibye igiceri ntiwamuta muri toilette koko

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

uwo mubyeyi watwitse umwanawe bamuhane uziko yaragiye kwihekura di mbega

ndemeye gaspard yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Aha birakaze ,inama natanga nuko abanyarwanda twese twakwirinda gufata ibyemezo duhubutse,kuko iyo uriya mubyeyi abanza akagereranya agaciro kumwana n’ibiryo yariye ntabwo yari kumutwika Pe

policies ikore akazi kayo

.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

HUMURAMWANAWE TWABAYENKAWE ARIKOTURERWANIGIHUGU TUZABAHONABI ARIKOTUZABAHONAWE UZABAHO

nzacahinyetse jeandodieu yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Uyu kubwange mbuze izina mwita, kuko umubyeyi biva k’umurezi, nonec uwo nawe Ararera? Gusa wihaye abantu

elysee yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Uyu vraiement ntabumuntu agira yemwe habe n’impuwe za kibyeyi,akwiriye guhamwa namategeko kuko ntamubyeyi umurimo

Etienne yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

nyamara harahobigera ngo abanabubu ntibacyumvira ubu uyumwana azumvikana n’uyumugome koko njyentacyonavuga kuko uyumwana wagirango twaravukanye! gusa Imana niyonkuru.

NGB yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

nakumiro si narinziko ababyeyi nkabo bakibaho bamukanire urumukwiye kbs

ngoboka thacien yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

mbega ababyeyi biki gihe nizereko polisi yacu ibanza ikamutwara kwa muganga kuko nawe ashobora kuba atari muzima gutwika umwana koko noneho wibyariye ahaaa!!! isi urashaje pee

dav yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Nahanwe Byinangarugero

Kanyemera Jado yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Uyusi Umubyeyi Ninyamaswa Ubu Azabeshya Ngo ni Shitani Yamushutse Dorekoyagowe Nakanirwurumukwiye Hababaje Umwana Wahiye

Kanyemera Jado yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

ISI YUZUYE ABASAZI NJYA MPURA NABO KENSHI MU KAZI NO MU NZIRA KANDI ABENSHI MURI BO NGO BAFITE INGO, URUSHAKO N’URUBYARO!!!! NARUMIWE

THARCISSE yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka