Afunzwe azira gutwika umwana we ikiganza

Uwitwa Tuyisenge Clementine wo mu Karere ka Nyamasheke afunzwe azira gutwika ikiganza umwana yibyariye amuhoye ko yakoze mu nkono.

Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Nyarubura mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo, yavumbitse mu muriro ikiganza cy’umuhungu we w’imyaka icyenda, agahita atoroka akimara kubona ko akoze ibintu bidakwiye ariko nyuma aza gufatwa agahita afungwa.

Uyu mwana yahiye ikiganza ku buryo bukomeye avumbitswe na nyina.
Uyu mwana yahiye ikiganza ku buryo bukomeye avumbitswe na nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali, Sinumvayabo Thacien, avuga ko uyu mubyeyi yari yasize abana ku rugo, agarutse asanga mukuru wabo yariye ku biryo yari yasigiye barumuna be babiri, ahita amuha igihano cyo kumuvumbika mu muriro arashya arakongoka.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko umwana we yakoze mu nkono agacura barumuna be babiri, nyina yahise afata ikiganza cye aramuvumbika arashya bikomeye ku buryo no kumukuramo umwenda yari yambaye byasabaga gushwanyura umupira yari yambaye.”

Sinumvayabo avuga ko bigayitse kubona umubyeyi witwikira umwana yibyariye ngo aramuhana. Akavuga ko ababyeyi bakwiye kujya bibuka ko umwana aba agikeneye guhanwa bya kibyeyi aho guhohoterwa.

Ati “Biriya ni ubugome ndengakamere, hari ibihano bihabwa abana, nta muntu ukwiye guhana umwana yarakaye cyane.

Umubyeyi wese akwiye guhana umwana we ashyizemo n’impuhwe, kuko nyine aba ari umwana, ni akaga noneho kubona umuntu yotsa umwana yibyariye agakongoka kuriya.”

Uyu mubyeyi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, aho ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Umugabo we aba i Kigali aho akorera amafaranga naho uwo mwana avurirwa mu bitaro bya Kibogora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Mbega Umubyeyi winyamanswa!Bamukanire urumukwiye.

Chloe yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

SORRY UWO MWANA YIHANGANE KUBYARWANABI BIBAHO.UWO MUBYEYI WINYAMASWA AHANWE N’AMATEGEKO.NABABITEKEREZAGA BANDI BAREBEREHO.

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

Yafuzye imyaka igahe... Kandi ara’cari muto?

Penina yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka