Ikipe ya Maroc ngo yakuye isomo ry’amahoro ku Rwanda

Ikipe ya Maroc yamaze gusezererwa mu mikino ya CHAN, iravuga ko yakuye isomo ry’amahoro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, Fouad Ouarzazi, ubwo bari bamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ikipe ya Maroc isengera imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma yo gushyira indabo ku mva,
Ikipe ya Maroc isengera imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma yo gushyira indabo ku mva,

Ouarzazi yagize ati "Twakiriwe neza cyane mu Rwanda, ariko kandi tunahakuye isomo ry’amahoro nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside. Tuzajya kuganira ku byarushaho kutubanisha neza nk’abaturage ba Maroc, duhereye ku masomo dukuye ku rwibutso".

Abakinnyi n'abayobozi b'Ikipe ya Maroc bababajwe n'ibyo babonye ku rwibutso.
Abakinnyi n’abayobozi b’Ikipe ya Maroc bababajwe n’ibyo babonye ku rwibutso.

Yavuze ko abaturage b’iwabo bishimira kuyoborwa n’umwami ukiri muto ujijutse, kandi ngo ubasha kubumva no kubanisha amoko atuye igihugu, agizwe n’abakomoka i Burayi, aba Berberes n’Abarabu.

Buri umwe yashiraga indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.
Buri umwe yashiraga indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.

Ikipe ya Maroc ni yo yasezerewe mbere mu itsinda A ririmo u Rwanda, Maroc, Cote d’Ivoire na Gabon. Mbere yo kwerekeza iwabo bakaba babanje gusura UUrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ushatse kureba andi mafoto menshi wakanda aha: https://www.flickr.com/photos/kigali-today/sets/72157661632017914

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka