Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe tariki 01 Gicurasi 2024, Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko intego yo guhangira imirimo abaturage cyane cyane urubyiruko n’abagore, yagezweho ku gipimo kirenga 90%, ariko ikaba ihura n’imbogamizi zo kuba nta koranabuhanga riragera kuri benshi.
Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal), ryamaze gutangaza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yiyemeje kuvugurura Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, kugira ngo imibiri y’abitabye Imana ijye itwikwa, mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kuruhura abavunwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.
Umuturage w’i Nyamagabe witwa Nibarere Agnès, avuga ko ahora atambuka ahantu haretse amazi mu kiziba cyangwa ubwe agatereka amazi mu nzu mu gikoresho yayavomeyemo, akabonamo udusimba dutaragurika ariko akigendera ntabyiteho.
Umuryango urwanya indwara yo kuva kw’amaraso gukabije yitwa Hemophilia (Hemofiliya), hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), barahamagarira abantu bafite ibimenyetso by’iyo ndwara, kwihutira kuyisuzumisha hakiri kare, kugira ngo birinde impfu cyangwa ubumuga.
Umuryango IBUKA hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), hiciwe Abatutsi barenga 1000, bigizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka.
Abarokokeye Jenoside ahitwa Nyirarukobwa, Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, bibutse ishuri ryahahoze n’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye muri icyo kibaya, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.
Imbuga nkoranyambaga zirimo urw’ikinyamakuru The Chronicles, zazindutse zitangaza ko Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.
Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuba we n’abandi bakiriho, babikesha amagambo y’Umukuru w’Igihugu abakomeza, arimo iryo yavuze atangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo, banashyingura mu cyubahiro indi mibiri 16 yabonetse hirya no hino muri ako Karere.
Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ku mugabane wa Aziya, itangiye gutera impungenge ko ishobora guhinduka iy’Isi yose, nyuma y’uko igisirikare cya Iran kimishagiye imvura y’ibisasu n’indege za ’drone’ kuri Israel, ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo, buvuga ko hari abahesha b’inkiko bahishe amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside, bikabaviramo kutishyurwa imitungo yabo yangijwe, Perezida wa IBUKA muri ako Karere, Théogène Kabagambire, akaba yabitangarije abitabiriye gahunda yo Kwibuka yabereye mu kigo cy’Abayezuwiti cya (...)
Umuryango One Acre Fund-Tubura, ufasha abahinzi kongera umusaruro, wasabye urubyiruko 3400 ruwukorera, kwigira ubutwari n’ubudaheranwa ku muhinzi witwa Sendanyoye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agahitira ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko rwari rugikomeje, akaza kuhavana ubumuga.
Uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza, kuva muri 1993-1994, aribukwa nk’Umututsi wazize Jenoside ariko akaba n’umuyobozi witangiye abaturage.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko we na bamwe muri bagenzi be barimo kwimuka bava aho bakoreraga berekeza aho amakoleji bigishamo yashyizwe, mu rwego rw’amavugurura ari gukorerwa iyi Kaminuza.
Icyumweru cy’icyunamo no gutangira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye henshi ku Isi harimo no kuri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, basabwa gufata igihe bakajya Kwibuka no guha (...)
Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage b’i Gasagara mu Murenge wa Rusororo, kabasaba gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, barimo imiryango hafi 50 yazimye burundu.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zitari zikwiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 07 Mata 2024.
Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibihugu bitandukanye ku Isi byacanye urumuri rusa n’ibendera ry’u Rwanda cyangwa ikirango cyo Kwibuka30 ku minara n’inyubako ndende zabyo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bigera kuri 257 mu myaka itanu ishize kuva muri 2019 kugera muri 2023.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) kivuga ko abaganga bavura ihungabana boherejwe ahantu hose hazajya habera ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Impuguke mu bukungu hamwe n’abafite ibinyabiziga bavuga ko izamuka ry’igiciro cya lisansi na mazutu riza guteza bamwe guparika ibinyabiziga byabo bwite bakagenda muri bisi, cyangwa kuzamura ikiguzi cya serivisi n’ibicuruzwa batanga.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda mikuru imwe n’imwe yo muri Kigali itazakoreshwa nk’uko bisanzwe, ikaba igira inama abantu kunyura ahandi.
Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari kwitabira igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yohereje intumwa, ikaba iraye ishyize umukono ku masezerano y’inkunga izahabwa u Rwanda, ingana n’Amayero Miliyoni 400.
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, hamwe n’izindi ntumwa z’Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.