Umuntu wese waba afite impapuro zanditsweho cyangwa amakaye atagikenewe, afite imari y’agaciro atagomba gupfusha ubusa, kuko kilogarama imwe yabyo igurwa Amafaranga y’u Rwanda 250.
Leta ya Isiraheli yashoje urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe(witwa uw’Iterabwoba) bamena uruzitiro binjira muri Isirayeli.
Benshi bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori rituma ubuzima burushaho guhenda, barimo impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko uko byagenda kose nta nzara izica abaturage.
Imiryango Interpeace na RWAMREC ishyigikiwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yanditse igitabo cyigisha abahungu n’abagabo kubaha no kuzuzanya na bashiki babo cyangwa abo bashakanye, kuko ngo ari ko kuba abagabo nyabo(positive masculinity).
Mu byo Inama y’Abasenyeri Gatolika ku Isi(yitwa Sinodi) yateraniye i Vatikani kuva tariki 4 Ukwakira 2023 irimo kwigaho, harimo kureba niba abihayimana ba Kiliziya(Abasaseridoti) bakwemererwa gushyingirwa, ndetse no kwemerera abagore gusoma misa ari Abapadiri.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko imodoka zisanzwe na zo zemerewe gutwara abagenzi ku giciro ba nyirazo bishyiriyeho, mu gihe Leta itarabona bisi zihagije.
Bari bameze nk’abarota ubwo buriraga indege ku itariki ya 23 Nzeri 23, bagiye mu Buhinde gukina n’abana nka bo babaga ku muhanda, baturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi.
Hari kashi pawa(cash power) zisakuza cyane iyo hasigayemo amayinite make y’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bibangamira abantu bikanababuza gusinzira.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 itangira ukwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10), rigaragaza ko imvura itazajya igwira rimwe hose mu Gihugu, ahubwo hari ibice bizajya biyibona ahandi itarimo kuhagwa.
Kaminuza y’u Rwanda yeretse inzego za Leta abashakashatsi bayigamo bazafasha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, zirimo iyo kongera ibiti no guteza imbere ubukungu bwisubira (Circular Economy).
Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) hamwe na Orion Basketball Club(Orion BBC), bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ko bagiye gukoresha amakipe y’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’abafana babo, muri gahunda yo gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe muri buri mukino.
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango uharanira Iterambere witwa DUHAMIC-ADRI, bemeranyijwe gukorana kugira ngo bafashe abarenga ibihumbi 20 bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, cyangwa kuyanduza abandi.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye umuryango Humanity &Inclusion (HI) wafashije abaturage barenga ibihumbi 26, mu turere twa Gasabo na Rutsiro kureka ibikorwa byo guhohotera abandi.
Ntabwo ari umugani kumva ko ikibwana kimwe cy’imbwa zitwa ‘Great Dane’ kitarengeje amezi abiri y’ubukure, kigurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300Frw, mu gihe ikibwana cy’izitwa ’Boebul’ na cyo kigurwa arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100Frw.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Isanzure(RSA) rwagaragarije Umujyi wa Kigali uburyo amashusho ruhabwa n’ibyogajuru azaworohereza gufata ibyemezo bihamye, harimo n’uburyo bwo kumenya hakiri kare abubaka mu kajagari.
Inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye harimo n’aho bateguraga gushyira akabari, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.
Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bita ku Burezi n’Uburere bw’Abakobwa(FAWE) ririzeza abakobwa baturuka mu miryango itishoboye ariko b’abahanga, ko rizakomeza kubishyurira amasomo kugera muri Kaminuza cyangwa mu myuga n’ubumenyingiro.
Nyuma y’imvura yaguye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, igateza urukuta kuridukira ku nzu yari irimo umuryango w’abantu bane bose bakitaba Imana, mu Mudugudu wa Kanyinya muri Gisozi, abaturanyi babo bagize ingo 700 basabwe guhita bimuka bitarenze amasaha 24.
Iteganyagihe ryatanzwe n’Ikigo Meteo-Rwanda, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.
Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(UPR), Umudugudu wa Kibagabaga rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, wahatawe n’umuntu utarahise amenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku Cyumweru.
Ikigo gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority/RFA) kirahamagarira abaturarwanda bose, gutera no kwita ku ngemwe z’ibiti zigera hafi kuri Miliyoni 63 muri iki gihe cy’umuhindo (kuva mu kwezi k’Ukwakira kugera mu k’Ukuboza 2023).
Umubyeyi wabo, Ntakirutimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko aba bana bavukiye mu Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) buvuga ko igikorwa cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye tariki 15 Nzeri 2023 bizakorwa nyuma y’igihe kibarirwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka, kugira ngo babanze bagire ingingo zifatika.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ububaruramari (Comptabilité) mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje amanota y’abakoze ibizamini ku nshuro ya 24 mu kwezi kwa Kanama 2023, byitabiriwe n’abagera ku 1,155 barimo ababaruramari b’umwuga banini 1050 (biga ibyitwa CPA) hamwe n’ababaruramari bato 105 (biga amasomo yitwa CAT).
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, hamenyekane inkuru y’undi muvandimwe muri batatu bashaje kandi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro witabye Imana, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iherutse gusohora agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023/2024, harimo igice kigaragaza ibicuruzwa byakuriweho amahoro ya gasutamo, byiganjemo ibifasha mu kurengera ibidukikije.
Minisiteri y’Uburezi (MNEDUC) ihamagarira abakuze batazi gusoma no kwandika, kwihutira kwiyandikisha ku biro by’akagari batuyemo kugira ngo na bo bazatangire kwiga kuva tariki 25 Nzeri 2023.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), urifuza abafatanyabikorwa bawufasha kubonera akazi urubyiruko rugera ku bihumbi 32 rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri mu bushomeri.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangarije abafite ubumuga bwo kutabona ko wababoneye Bibiliya zanditse mu rurimi rwitwa ‘Braille’, zizajya zibafasha kwisomera aho kumva gusa ababasomera Bibiliya zisanzwe.