Prof Silas Lwakabamba agiye kuba Umuyobozi wa INATEK
Prof Silas Lwakabamba wabayeho Minisitiri w’Ibikorwa Remezo nyuma akaza kuba Minisitiri w’Uburezi agiye kuyobora Ishuri Rikuru rya INATEK.
Ishami rishinzwe itangazamakuru muri INATEK ryadutangarije ko umuyobozi mushya w’iryo shuri, Prof Silas Lwakabamba bazamwakira ejo ku wa 7 Ukwakira 2015.
Prof. Silas Lwakabamba ugiye kuyobora ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga (INATEK), yabanje kuyobora Ishuri Rikuru rya KIST ahava agizwe Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na yo aza kuyikurwamo agirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.Nyuma bamugira Minisitiri w’Uburezi.
Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi Wungirije wa INATEK ushinzwe Amasomo, nawe yemeje aya makuru, avuga ko bamwitezeho byinshi birimo kunamura ireme ry’uburezi ndetse n’ibindi byinshi nk’umuntu ufite ubunararibonye mu burezi bw’u Rwanda.
Abaye Umuyobozi wa INATEK asimbura Padiri Dr Dominique Karekezi uherutse kwitaba Imana.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
iyikaminuza ibonye umuyobozi kabisa
UWo mugabo twe yaratuyoboye kuri kaminuza y’ u Rwanda rwose ntakibazo ndabona Mugomba kumwakira neza bantu b’ inatek kuko azabagirira akamaro bitewe na experience afite.
ko mbona afite progression nziza mu buyobozi????
turamwishimiye gusa school fees barashaka kuyongera?! kandi bazi agashahara ka mwalimu[abenshi ni abalimu bahiga]
Habonetse umuyobozi mwiza
Muramutatse kweli kweli, nanjye sinasigara, Prof Silas
tukwifurije amahirwe mumirimo mishya, ariko uhite uba Nka ba padri bose.
nanjye nti amahirwe masa mumirimo mishya, Prof Lwakabamba
Mzee Rwakabamba, muzagire amahirwe mumirimo mishya.
Nyamara ibivugwa ni ukuri, iyo umuntu ari umuhanga nk’uyu musaza kandi iyo umuntu yanditse amateka meza arashimwa nimureke abamushima bamushime
Mwese abavuga muhite mujyayo abahe imirimo niba ntayo mufite, ndabona aricyo mushaka,hahahhhhh
hahahhhh ibaze mwateruye umusaza, ahubwo mwamugurira rimwe ryo kumushimira muti aha turi niwewe mzee
hahahhhh biraza kuirangira mugiye kumuterura...