Prof Silas Lwakabamba agiye kuba Umuyobozi wa INATEK
Prof Silas Lwakabamba wabayeho Minisitiri w’Ibikorwa Remezo nyuma akaza kuba Minisitiri w’Uburezi agiye kuyobora Ishuri Rikuru rya INATEK.
Ishami rishinzwe itangazamakuru muri INATEK ryadutangarije ko umuyobozi mushya w’iryo shuri, Prof Silas Lwakabamba bazamwakira ejo ku wa 7 Ukwakira 2015.
Prof. Silas Lwakabamba ugiye kuyobora ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga (INATEK), yabanje kuyobora Ishuri Rikuru rya KIST ahava agizwe Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na yo aza kuyikurwamo agirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.Nyuma bamugira Minisitiri w’Uburezi.
Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi Wungirije wa INATEK ushinzwe Amasomo, nawe yemeje aya makuru, avuga ko bamwitezeho byinshi birimo kunamura ireme ry’uburezi ndetse n’ibindi byinshi nk’umuntu ufite ubunararibonye mu burezi bw’u Rwanda.
Abaye Umuyobozi wa INATEK asimbura Padiri Dr Dominique Karekezi uherutse kwitaba Imana.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo umuntu avuga ibiriho ntago aba abeshya, Inatek ibonye umuyobozi, yego ntitugaya nabayiyoboye mbere ariko ibonye Lwakabamba wandikiye KIST izina
uyu musaza ni umuhanga byabindi bitagirwaho impaka, bizi abarangije muri KIST, ko yatuyoboye neza ntacyo twamuburanye !!!
ariko muzi gukabya yakoze iki se abandi batakoze?
wenda INATEK nayo yabona ikaba UNIVERSITY, iyo bavuze KIST uhita wumva Lwakabamba, TURAMWITEGUYE
Umusaza Lwakabamba tumuhaye ikaze, wubatse KIST ikaze ngwino wubake na INATEK
dukeneye uburezi bufite ireme, inatek igiye kuba ubukombe.
Pro. Rwakabamba akunda kandi agaharanira uburezi mu iterambere ry’igihugu Turamushyikiye INATEK igiye kuzihiga zose nk’uko yabigize mu Volley Ball.
Agiye kubashakira abaterankunga ubundi naho ahuzuze ibizu nkuko yabikoreye kist na kaminuza y u rwanda
INATEK yungutse umuyobozi nyawe, nyuma y’akababaro mwari basigiwe na Padri, mubone umuyobozi uzabayobora neza w’umuhanga, abamuzi turabizi neza ko kuhagera kwe bizagaragazwa n’ibikorwa.
tubonye umuyobozi mwiza