Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.
Mu ma saa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko ikigo cy’ishuri cya EAV Rushashi TSS, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo.
Abayobozi mu nzego z’uturere baratorwa, bagahabwa inshingano zitandukanye hakiyongeraho n’imihigo ikubiyemo ibyo bazageza ku baturage. Iyi mihigo hari abayesa bikabahesha kurangiza manda ariko kandi hari n’abo byanga bikabaviramo kwegura cyangwa kweguzwa. None se ujya wibaza abavuye muri iyi myanya mu buryo bumwe cyangwa (...)
Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari i Vaticani mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.
Mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, inkuba yakubise abana batatu b’abakobwa, ubwo bari inyuma y’ishuri bakina, bagezwa ku kigo nderabuzima aho bitaweho n’abaganga, bose bakaba bamaze gusubira iwabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, arasaba abantu kugabanya igipimo cy’inzoga banywa, byaba na ngombwa bakazireka burundu, kuko byagaragaye ko zigira ingaruka zikomeye ku mubiri, cyane ko impuguke zivuga ko kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16.
Mu muhanda Musanze-Cyanika mu nkengero z’umujyi wa Musanze, imodoka itwara abagenzi (Coaster), igonze umuturage wambukaga umuhanda ahita ahasiga ubizima.
Mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani, bigakekwa ko yaba yishwe n’ababyeyi be, bakaba bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.
Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu byo ishyize imbere harimo kubaka ibiro by’Imirenge n’Utugari bijyanye n’icyerekezo, mu rwego rwo gufasha umuturage gusaba serivise atekanye.
Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.
Abatuye Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakorewe utugari baturanye.
Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Ubwo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gicumbi harimo kubera umukino, inkuba yakubise abantu umunani barimo abakinnyi na Team Manager (ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe), barahungabana.
Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo.
Mu gihe umwaka wa 2022 warangiye abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bishimira ko imigenderanire yagarutse nyuma y’uko ikiraro cya Cyangoga cyari kimaze gusanwa, ubu bari mu kababaro kuko icyo kiraro cyongeye gusenywa n’ibiza by’imvura.
Mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 24 bikekwa ko yiyahuye yifashishije umugozi, nyuma yo gukomeretsa uwo bavukana akoresheje umuhoro, aho ngo bapfaga imitungo y’ababyeyi.
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa Koperative zambuye aborozi bazigemurira amata, hakaba hashize umwaka batarishyurwa, aho bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka zijyanye n’imibereho kubera bukene.
Mu Murenge wa Gashenyi Akarere ka Gakenke, harimo kubakwa inyubako zigenewe ubukerarugendo, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibyo abaturage bahinga no gufasha abasura ako karere kubona aho banywera ikawa.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi barashimira urwego rwa DASSO rukorera muri ako Karere, ku bw’ibikorwa byarwo biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Bimwe mu bikorwa DASSO yakoreye abaturage mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023, nk’uko Umuhuzabikorwa w’urwo rwego mu Karere ka Gicumbi, Umuganwa Jean Paul, yabibwiye (...)
Hirya no hino mu gihugu, haragaragara abagikoresha imvugo zipfobya abantu bafite ubumuga, ibyo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo kwiheza, kutisanga mu bandi n’izindi.
Amajyaruguru ni Intara ikundwa na benshi haba abayituye n’abayisura. Ni ahantu hazwiho amahumbezi no mu bihe by’izuba (icyi), ibyo bigatuma benshi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no ku migabane itandukanye y’isi bafata urugendo bakaza kuharuhukira.
Ubuhinzi bw’inanasi mu Rwanda bukomeje kwitabirwa na benshi, aho ababukora bemeza ko bubateza imbere n’ubwo hatarashyirwaho uburyo bunoze bwo kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, ruherereye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi iri kugera ku musozo. Iyo nyubako biteganyijwe ko izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 600, ije kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside, nyuma y’ubusabe bw’abafite (...)
Abajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere icyenda n’abagize Komite Nyobozi z’utwo turere, bamaze iminsi itatu mu mahugurwa yaberaga mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, bahabwa inyigisho zibafasha kumenya inshingano zabo, imikorere, imikoranire n’uburyo bwo gufasha abaturage kwivana mu bukene.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma y’uko ruhesheje ishema Intara ayoboye, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu.
Mu Karere ka Burera na Gicumbi habereye irushanwa yo gusiganwa ku magare ryiswe Umusambi Race, rikorwa mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’urubyiruko ruturiye icyo gishanga cy’Urugezi kiri ku birometero 89, aharimo n’abifashishije amagare asanzwe azwi nka Pneus Ballons (Matabaro).
Mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba Gitifu kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2023, ba Gitifu b’Imirenge ni bamwe mu bayobozi bashimirwaga gutanga amakuru mu buryo bwihuse, nk’uko (...)
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, arishimira icyizere aherutse kugirirwa atorerwa kuyobora ako karere, akaba yemeza ko bishobora kumubera ikiraro kimuhuza n’Umukuru w’Igihugu ahora arota kuzamusuhuza imbonankubone.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, irihanangiriza abantu batunze imbwa mu ngo zabo batabifitiye ubushobozi, ibyo bikazitera kuzerera ari byo bitera ingaruka zo kurya abantu n’amatungo.