Guverineri Mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaryohewe n’intsinzi y’ikipe ya Musanze FC, nyuma y’uko itsinze iya Bugesera 1-0, mu mukino wabereye kuri sitade Ubworoherane tariki 26 Kanama 2023.
Binyuze mu mushinga wa EnRHED Project, IPRC Musanze ku bufatanye na Parma University yo mu Butaliyani, n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), harigwa uko hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’inkangu n’imyuzure.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.
Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuzabona indi Minisiteri mu Rwanda izaca agahigo k’iy’Uburezi, mu kugira abayiyoboye benshi bizagorana, kuko mu myaka 29, ni ukuvuga kuva mu 1994, iyo Minisiteri imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 16.
Nyuma y’uko gahunda ya Koperative Umwalimu Sacco yo kwakira ubusabe bw’inguzanyo isubitswe, kuva ku itariki 28 Nyakanga 2023, iyo gahunda yongeye gusubukurwa mu itangazo ryandikiwe abanyamuryango bayo.
Nyuma y’uko ikiraro cyo mu kirere cyangiritse, ndetse kugateza impungenge zo kuba cyateza impanuka ku baturage bagikoresha, imirimo yo kugisana igeze ku musozo.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yibukije urubyiruko Gatolika ko ari amizero ya Kiliziya, bakaba n’amizero y’igihugu, ababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ejo heza hazaza hari mu biganza byabo.
Umuryango nyarwanda uharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko n’ababyeyi (Rwanda Health Initiative for Youth and Women/RHIYW), wateye inkunga y’Imashini kabuhariwe zigenewe gusuzuma ababyeyi batwite (Echography), mu bigo nderabuzima 13 byo mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith ahangayikishijwe n’ubushomeri bwugarije urubyiruko mu karere ayoboye, yemeza ko hagiye gufatwa ingamba zo gushakira urwo rubyiruko icyo gukora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yahumurije abatuye mu Karere ka Gicumbi bibaza ku wahoze ari Umuyobozi w’Akarere kabo, ababwira ko n’ubwo ari mu zindi nshingano, hari ubwo yazabagarukira agakomeza inshingano ze zo kubayobora.
Koperative (COAGI) y’abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruli, irashimira Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa Dukundekawa Musasa, ku nkunga yabageneye ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 FRW) yo kugura imashini itunganya kawunga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Guverineri Mugabowagahunde Maurice, ihame akwiye gushyiramo imbaraga, mu nshingano yahawe zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.
Abajyanama mu by’ubworozi bo mu Karere ka Burera, barashimira umushinga USAID Orora Wihaze, wabahuguye ubaha ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubworozi, by’umwihariko ubw’amatungo magufi.
Muri gahunda yo kongera umusaruro hagendewe ku makuru y’iteganyagihe, abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano (abafashamyumvire) bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bashyikirijwe impano ya telefoni bagenewe n’Umukuru w’igihugu.
Mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, hadutse ubujura budasanzwe, aho abajura bamara kwiba ibitoki bagatwara n’imitumba y’insina, aho ngo bayifata nk’imari ikomeye bagurisha aborozi.
Abagore bacururiza imbuto n’imboga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, babangamiwe n’ibihombo bakomeje guterwa n’amafaranga bakwa atajyanye n’inyungu bakura mu bucuruzi, abenshi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zituma basezera ako kazi.
Si kenshi Abihayimana babiri baboneka mu rugo rumwe, ariko Umuryango wa Mutanoga Jean Berchmas na Sinayobye Anne Marie, bo muri Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, bari mu byishimo byo kuba barabyaye abapadiri babiri mu bana icyenda babyaye.
Mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’umukecuru witwa Nyirabatunzi w’imyaka 101 rwabaye mu gitondo cyo ku itariki 10 Kanama 2023, nyuma yo guterwa n’abajura mu ma saa tanu z’ijoro bakamucucura utwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ku bayobozi 10 baherutse kuvanwa mu mirimo mu Ntara y’Amajyaruguru, hadakwiye kuvugwa ko batakuweho ahubwo inyito ikwiye kuri abo bayobozi ari “ukwirukanwa”.
Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Abashoferi b’imodoka zose zitwara abagenzi rusange bategetswe kujya bacana amatara yo mu modoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ibindi byaha bishobora gukorerwa mu mudoka mu gihe hatabona.
Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yasezeye ku bo bakoranye mu karere, yizeza ubufatanye Bizimana Hamiss umusimbuye mu nshingano zo kuyobora ako karere.
Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, ryirukana mu mirimo abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi batatu b’uturere.
Abarimu ibihumbi 12 bagiye guhugurirwa gahunda ya Leta yiswe RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program), igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera, by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi adahagije, icyo kibazo bakagikemura bagana amavomo yo mu gihugu cya Uganda.
Mu Karere ka Burera ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu mirenge yose igize ako Karere, ku rwego rw’Akarere umuganura wizihirizwa mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Ruhunde.
Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.
Mu Murenge wa Tumba Akarere ka Rulindo, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Sinamenye Protais, basanze iwe yapfuye nyuma y’uko mu rugo rwe haturikiye Grenade, saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2023.