Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (...)
Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.
Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.
Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.
Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu.
Mu rwego rwo gushyigikira Ikigega cyo kwivuza, Social Health Insurance Fund (SHIF), Abanyakenya basabwa gutanga nibura 2.75% ku mushahara. Perezida William Ruto yavuze ko abafite akazi banga kwiyandikisha ngo bajye batanga umusanzu muri icyo kigega batazajya mu ijuru.
Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi, ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Muri Taiwan, Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Taiwan’s Criminal Investigation Bureau), rwashinje umunyeshuri wa Kaminuza wiswe Chang, kuba yaragambanye n’inshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye wiswe Liao, bagacura umugambi uteye ubwoba bashaka kubona mu buryo bw’uburiganya amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi.
Mu Bushinwa, umugabo yasabye gatanya n’umugore we bari bamaraney imyaka 16, nyuma yo kumenya ko mu bana batatu yibwiraga ko babyaranye, nta n’umwe we urimo.
Tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarimo asobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, by’umwihariko uko ubukungu bwongeye kuzamuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko mu by’ingenzi birimo gufasha ubukungu kongera kuzamuka, ari (...)
Muri Espagne, urukiko rw’ahitwa Pontevedra, ruherutse gutegeka ko umugabo aha uwahoze ari umugore we indishyi y’Amayero 88,025 ni ukuvuga asaga 95,898 by’Amadolari y’Amerika, kubera imirimo yo mu rugo yakoraga mu gihe cyose babanye kingana n’imyaka 26, babana ari umugabo n’umugore.
Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye n’imikoranire na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare, inavuga ko kuba ingabo za Ameriak ziri muri Niger” binyuranyije n’amategeko”.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira (...)
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (...)
Muri Korea ya Ruguru, Leta ya Perezida Kim Jong Un yaciye ibyo korora imbwa nk’inyamaswa yo kubana na yo mu muryango, ahubwo ishaka ko imbwa zororwa hagamijwe ko zitanga inyama zo kurya.
Inzovu zo muri Aziya ziririra abana bazo iyo bapfuye zikanabashyingura nk’uko byagaragajwe n’ubukashashatsi bwazikozweho.
Nyuma y’amezi umunani ashize muri Niger habaye ‘Coup d’état’ yakozwe n’igisirikare, bigatuma Nigeria ifunga imipaka iyihuza n’icyo gihugu, ndetse ikagifatira ibihano mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ubutegetsi butatowe n’abaturage, ubu Perezia wa Nigeria Boa Tinubu yakuyeho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byari (...)
Muri Népal, hari umudugudu wiswe ‘Kidney village’ (umudugudu w’impyiko), kubera umubare munini w’abawutuye bagurishije imwe mu mpyiko zabo bitewe ahanini n’ubukene, bakazigurisha mu rwego rwo gushakira imiryango yabo imibereho.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara ya Mara muri Tanzania, bwatangaje ko bwataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Masaunga muri Bunda, witwa Vincent Nkunguu w’imyaka 39 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iryo shuri, yarangiza akamunywesha uburozi (...)
Ubuyobozi bwa Ukraine bwatumije intumwa ya Vatican muri icyo gihugu, kugira ngo aze avuguruze amagambo yavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 112, none ku wa 12 Werurwe 2024, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire, yamaze gutangaza ko azongera akiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025, nubwo yari yarakatiwe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, bukaba bumufata nk’umuntu udakwiye kongera kukiyobora.
Muri Tanzania, ahitwa Bagamoyo mu Ntara ya Pwani, abantu icyenda bapfuye baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye n’imodoka ya Coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi (Kenya Medical Research Institute/KEMRI), bwagaragaje ko ikinyabutabire cya formaldehyde kiboneka mu miti ikoreshwa mu kudefiriza, ari uburozi bwatera kanseri y’ubwonko, cyangwa se bukangirika umuntu akajya yibagirwa bikabije.
Muri Amerika muri Leta ya California, umugabo yatangaje ko agiye kurega mu Rukiko hoteli yarayemo mu Mujyi wa Las Vegas yitwa Venetian, akarumwa n’agakoko ka ‘scorpion’ ku myanya ye y’ibanga mu gihe yari asinziriye.
Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore byabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yasobanuye amazina yise abuzukuru be nyuma yo kubisaba ababyeyi babo bakabimwemerera, maze akabita amazina yumva ko akubiyemo ibyo abifuriza mu buzima ndetse n’ibyo yifuriza Abanyarwanda bose.
Muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280, babasanze mu ishuri riherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, uwo ukaba ushobora kuba uri mu mibare minini y’abantu bashimutiwe rimwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu barimu bo kuri iryo shuri.