Muri Kenya, imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 169 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure (...)
Umujyi wa Milan mu Butaliyani, wiyunze ku yindi mijyi imwe n’imwe yo mu Burayi, yafashe ingamba zigamije kugabanya ubukerarugendo bw’umurengera, muri izo ngamba harimo gushyiraho amabwiriza agamije gukumira ibikorwa by’imiyidagaduro nyuma ya saa sita z’ijoro.
Muri Kenya abantu basaga 50 bapfuye nyuma y’uko urugomero ruturitse kubera imvura nyinshi, rugateza imyuzure yatwaye inzu zari zituwemo, abo kandi bariyongera ku bandi bagera kuri 35 bivugwa ko baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye, bitewe no kuzura gukabije k’umugezi wa Tana, bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura (...)
Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, (...)
Mu gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, ndetse ikaba ishobora guteza Ibiza birimo inkangu kuko ubutaka bwamaze gusoma cyangwa se burimo amazi menshi y’imvura imaze iminsi igwa kandi ikaba ikomeje, Minisiteri (...)
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade y’u Rwanda muri Lithuania, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lithuania n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside no guhangana na yo cyo muri Lithuania, bateguye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyabereye i (...)
Muri Argentine umugore witwa Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 y’amavuko, akaba umunyamategeko n’umunyamakuru, uturuka mu gace kitwa Buenos Aires, aherutse kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires, ndetse ubu yemerewe kuzahatana mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’igihugu rya Miss Argentina.
Muri Kenya, imvura imaze iminsi igwa, yateje imyuzure yishe abantu 10 mu Mujyi wa Nairobi ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubu abamaze kwicwa n’imyuzure bageze kuri 38 guhera muri Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘AfricaNews’.
Umuhanzi Céline Dion wari umaze igihe atagaragara mu bitaramo by’umuziki, nyuma y’uko yafashwe n’indwara idasanzwe ya Stif-person syndrome nk’uko yabitangaje mu 2022, avuga ko asubitse ibitaramo byose yateguraga kubera impamvu z’uburwayi, ngo ashobora kugaruka gutaramira abafana be.
Mu Burusiya, Minisitiri w’Ingabo wungirije, Timur Vadimovich Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakiriye ruswa, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa amande akomeye cyangwa se igifungo cy’imyaka icumi muri gereza, nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha y’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2024.
Muri Malaysia indege ebyiri za Kujugujugu zagonganye abantu 10 bari bazirimo bahita bapfa. Uko kugongana kukaba kwabaye ubwo izo ndege zari mu myitozo yo gutegura ibirori by’igisirikare kirwanira mu mazi (marine), impanuka ikaba yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe (...)
Muri Togo, Abadepite bemeje ivugurura ry’Itegeko Nshinga, nyuma y’uko bari batangiye kwiga kuri uwo mushinga guhera muri Werurwe 2024, ariko abatavuga rumwe na Leta bo bakaba babonye iryo vurura ari nk’uburyo Perezida Faure Gnassingbé yazanye bwo kumufasha kuguma ku butegetsi.
Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Israel, Major General Aharon Haliva, yeguye ku mirimo ye kuko atashoboye kubahiriza inshingano ze, bigatuma Hamas igaba igitero gitunguranye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu bagera ku 1170, abandi 200 bagatwarwa bunyago.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.
General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon (...)
Umugore w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Bwongereza, yarwaye indwara idasanzwe ariko ibabaje yitwa ‘hyperacusis’ ikaba ijyana no gutakaza ubushobozi bwo kwihanganira amajwi, kuko ufite icyo kibazo, n’amajwi asanzwe atarimo urusaku, ayumva nk’urusaku ruri hejuru cyane.
Hari abagore batwita bakavuga ko bumva bashaka kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa, harimo ibitaka, amakara y’imbabura, ingwa n’ibindi, kandi bakavuga ko batashobora kubyibuza kubera ko babiretse babura amahoro ndetse bakumva baguwe nabi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko hari aho bigera uko (...)
Ubusanzwe abantu hafi ya bose bagira impyiko ebyiri, ariko hakabaho n’abandi bagira impyiko ziyongera kuri izo, ugasanga umuntu afite impyiko enye, gusa ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe nubwo uzifite ngo adashobora kubimenya keretse agiye kwa muganga bitewe n’ikibazo afite, bakaba bamupima bamukorera ibyitwa (...)
Muri Brazil, umugore w’imyaka 42 yatawe muri yombi akurikiranyweho kuzana umurambo w’umugabo muri banki, ashaka kugira ngo afate inguzanyo mu izina rye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.
Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho (...)
Mu Bwongereza, umugabo n’umugore bahawe gatanya ya burundu babibeshyeho, biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (law firm), wohereje dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mukeshimana Mediatrice avuka mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, ari na ho yarokokeye. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Remera-Rukoma, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Ariko mu gihe cya Jenoside yari mu biruhuko, bituma yirukankana n’abo mu muryango we, bamwe (...)
Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.