MENYA UMWANDITSI

  • Uwahawe impyiko y

    Amerika: Uwa mbere watewemo impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

    Muri Amerika, umurwayi wa mbere ku Isi watewemo impyiko y’ingurube yatashye iwe, nyuma yo gusezererwa n’ibitaro bya ‘Massachusetts General Hospital’, akaba atashye yari amaze ibyumweru hafi bibiri akorewe ubwo buvuzi.



  • Bill Clinton ayoboye itsinda rizamuhagararira Perezida Biden mu #Kwibuka30

    Perezida Biden yagennye Bill Clinton nk’uyoboye itsinda rizamuhagararira mu #Kwibuka30

    Perezida Joe Biden w’Amerika, yatangaje abagize itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku itariki 7 Mata 2024, iryo tsinda rikazaba riyobowe na William Jefferson Clinton, wabaye Perezida w’Amerika wa 42.



  • Davido agiye kurega ikinyamakuru cyo muri Kenya

    Umuhanzi Davido yiyemeje kurega abamwanditseho ibinyoma

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, uririmba mu njyana ya ‘Afrobeat’ ndetse umaze kwegukana ibihembo bya ‘Grammy Awards’ inshuro eshatu, yavuze ko agiye kurega abamwandtseho inkuru y’ikinyoma cy’uko yatawe muri yombi ari muri Kenya ku byaha bifitanye isano (...)



  • Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

    Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yarahiriye kuyobora Senegal nka Perezida wa gatanu uyoboye Repubulika ya Senegal nyuma ya Leopold Sedar Senghor, Abdou Diouf, Abdoulaye Wade ndetse na Macky Sall.



  • Perezida Abdel al-Sissi watorewe kuyobora Misiri

    Abdel Fattah al-Sissi watorewe kuyobora Egypt ararahira kuri uyu wa Kabiri

    Perezida wa Misiri (Egypt), Abdel Fattah al-Sissi ararahirira kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, mu ngoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko.



  • Air Force One, indege ya Perezida wa USA

    Amerika: Haravugwa ubujura bw’amasahani muri ‘Air Force One’

    Muri Amerika, mu ndege ya ‘Air Force One’ cyangwa indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, haravuwa ubujura budasanzwe kandi bukomeza kwisubiramo kenshi, by’umwihariko, bukorwa igihe Perezida Biden yagiye mu rugendo rw’akazi. Ibyo byatumye abanyamakuru bakunze kujyana na we basabwa kurushaho kwitwararika.



  • Igicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

    Byinshi ku gicumucumu kizwiho kuvura indwara zitandukanye

    Ikimera cyitwa igicumucumu kirazwi cyane mu Rwanda, ndetse no mu bindi bihugu cyane cyane ku bantu bakunze kwivura indwara cyangwa se kuzikumira bakoresheje ibimera barakizi, mu Gifaransa bacyita amazina menshi, harimo ‘Oreille de lion’ (ugutwi kw’intare), ‘Queue de lion’ (umurizo w’intare), ‘Grosse tête’ (umutwe munini), (...)



  • Uganda: Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere yapfuye

    Itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye ku cyumweru mu masaha y’umugoroba, rivuga ko Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ‘UPDF AirForce’ Brigadier Gen.Stephen Kiggundu yitabye Imana.



  • Pasiteri James Ng

    Kenya: Pasiteri Ng’ang’a ahamya ko urubyiruko rukoresha ‘TikTok’ rupfa imburagihe

    Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya, avuga ko urubyiruko rukoresha urubuga rwa TikTok ari abantu bavumwe, akazi bakora gusa kakaba ari ugusakuza ku mbuga nkoranyambaga. Uwo muvugabutumwa yavuze ko ubundi urubyiruko cyangwa abato batagombye gupfa kare, kubera ko Imana itwara abakuze gusa.



  • Jacob Zuma yarokotse impanuka y

    Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yarokotse impanuka y’imodoka

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze, maze abo mu ishyaka rya Politiki aherutse gushinga, batangira gushinja ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuba ryagize uruhare muri iyo mpanuka.



  • Ubukwe bwabaye mu 2021 bukaba bumenyekanye ubu

    Amerika: Umwe mu mpanga z’abakobwa zifatanye yashatse umugabo mu ibanga

    Muri Amerika, umwe mu mpanga zifatanye zizwi cyane nka Abby Hensel na Brittany Hensel, yashatse umugabo mu 2021, ariko amakuru akomeza kugirwa ibanga kugeza ubwo yashyizwe hanze vuba aha n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Today.



  • Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, asobanura ibijyanye na Ramadhan

    Kwiyiriza, kwigomwa imibonano mpuzabitsina, gufasha abakene: Byinshi ku gisibo cya Ramadhan

    Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, yasobanuye byinshi ku gisibo gikorwa n’Abayisilamu nk’imwe mu nkingi z’idini ya Islam, n’abategekwa kugikora ndetse n’abatagomba kugikora, ndetse n’impamvu umubare w’Abayisilamu bakangukira ibyo kujya mu Musigiti mu gisibo wiyongera, bikagira inyungu no ku batari Abayisilamu.



  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 baguye mu mpanuka y’imodoka

    Muri Afurika y’Epfo, bisi yakoze impanuka ihanuka hejuru y’ikiraro nyuma ihita ifatwa n’inkongi, mu Majyaruguru y’Intara ya Limpopo yica abantu 45, harokoka umwana w’umukobwa umwe w’imyaka umunani (8) wenyine, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri icyo gihugu.



  • Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Ni uruzinduko rw’umunsi umwe yakoreye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ku itariki 27 Werurwe 2024.



  • Musenyeri Waweru yanenze abita Perezida Ruto Zakayo kubera imisoro

    Kenya: Musenyeri Waweru yanenze abahimbye izina Perezida William Ruto

    Musenyeri Joel Waweru w’Itorero rya ACK Emmanuel ry’ahitwa Bahati-Nairobi, yanenze Abanya-Kenya bahimba izina Perezida William Ruto bamwita Zakayo, avuga ko biteye isoni.



  • Gaza: Abantu 18 bishwe n’amazi bajya gukuramo imfashanyo

    Ibiro bishinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas, byatangaje ko Abanya-Palestine 18 bapfuye ubwo barimo bagerageza kujya gufata imfashanyo zamanuwe n’indege mu Majyaruguru ya Gaza.



  • U Burusiya: Bane bakekwaho kugaba igitero cyaguyemo abantu 137 bafashwe bagirwa intere

    U Burusiya bwafashe abagabo bane bushinja kuba ari bo bagize uruhare mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahitwa Crocus City Hall mu Murwa mukuru Moscow ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kigahitana abantu basaga 137, harimo abana 3, ndetse abandi basaga 180 bagakomereka, nyuma umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukaza kwigamba (...)



  • Ingaruka zo kwicarira ikofi cyangwa kwicara umuntu yihengetse

    Kwicarira ikofi (wallet) ku bagabo, byagira ingaruka ku buzima bwabo

    Abagabo n’abasore benshi bakunze gushyira ikofi cyangwa se wallet mu mifuka y’amapantalo y’inyuma, kuko baba batwaramo ibyangombwa bitandukanye bitwaza cyangwa se n’amafaranga, rimwe na rimwe ukabona izo kofi zibyimbye cyane, kandi no mu gihe bagiye kwicara ntibabanze kuzivana mu mifuka, ahubwo bakazicarira.



  • Bassirou Diomaye Faye watowe nka Perezida wa Senegal

    Bassirou Diomaye Faye ashobora kuyobora Senegal nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe

    Mu bimaze kubarurwa mu matora yabaye muri Senegal ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, byagaragaje ko Bassirou Diomaye Faye ari we watsinze amatora, ndetse n’abari bahanganye na we bemera ko batsinzwe, bamuha ubutumwa bwo kumushimira.



  • ibirwa bya Shyute na Kamiko mu Kiyaga cya Kivu bigiye kongera guterwaho amashyamba

    Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kivu bigiye guterwaho amashyamba

    Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.



  • Perezida Paul Kagame

    Perezida Kagame asanga hari ibikwiye kubanza gukemuka mbere yo kuganira na Tshisekedi

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (...)



  • Kenya: Umugeni ari mu marira nyuma yo guhagarikirwa ubukwe bitunguranye

    Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.



  • Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

    Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.



  • Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n

    Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n’umukobwa we

    Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.



  • Minisitiri w

    Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye iby’umuceri utujuje ubuziranenge watumijwe mu mahanga

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.



  • Yakatiwe gufungwa burundu azira gusiga umwana mu nzu wenyine bikamuviramo urupfu

    Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.



  • Gambia: Barasaba ko itegeko rihana abakata ibice by’igitsina cy’abakobwa n’abagore rivaho

    Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu.



  • Perezida William Ruto

    William Ruto: Abanga gutanga amafaranga mu kigega cyo kwivuza bazajya mu muriro

    Mu rwego rwo gushyigikira Ikigega cyo kwivuza, Social Health Insurance Fund (SHIF), Abanyakenya basabwa gutanga nibura 2.75% ku mushahara. Perezida William Ruto yavuze ko abafite akazi banga kwiyandikisha ngo bajye batanga umusanzu muri icyo kigega batazajya mu ijuru.



  • Perezida wa Vietnam yeguye

    Perezida wa Vietnam yeguye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi

    Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi, ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.



  • Yashyize amaguru mu rubura kugeza aciwe ashaka amafaranga y’ubwishingizi

    Muri Taiwan, Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Taiwan’s Criminal Investigation Bureau), rwashinje umunyeshuri wa Kaminuza wiswe Chang, kuba yaragambanye n’inshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye wiswe Liao, bagacura umugambi uteye ubwoba bashaka kubona mu buryo bw’uburiganya amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi.



Izindi nkuru: