Abanyarwanda kandi bigaragaje cyane kuko mu myaka itanu ya mbere ari bo bayihariye bonyine. Nsengimana yanashoboye gushiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe.
Abasiganwa 51 nibo bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagiye bahura n’imvura ariko ntibyababuza kugenda kilometero 156.5 kugera kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Abakinnyi b’Abanyarwanda baje kugaragaza ubuhanga ubwo basigaga Abanya-eritrea bazwi cyane mu guterera, aho baje kubasiga ubwo bazamukaga umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe Kimisagara.
I Nyamirambo imbere y’abafana benshi bari bategereje n’amatsiko, Abanyarwanda batanu bayobowe na Nsengimana Jean Bosco baje gutunguka bari imbere ibyishimo bisaga abari aho bose.
Nsengimana Jean Bosco yaje gukoresha amasaha 4,iminota 10 n’amasegonda 22, akurikirwa na Areruya Joseph wakoresheje amasaha ane n’iminota 11.
Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda kuri iki cyumweru, abasiganwa barahaguruka Saa tatu n’igice za mu gitondo bazenguruka umujyi wa Kigali inshuro icumi.
Bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Kibagabaga na Nyarutarama, bakanyura kuri RDB berekeza Stade Amahoro ari naho bazasoreza hakanamenyekana uwegukanye iri siganwa.
Uko bakurikiranye uyu munsi:
1.Nsengimana Jean Bosco
2.Areruya Joseph
3.Hakuzimana Camera
4.Biziyaremye Joseph
5.Uwizeye Jean Claude
6.Winterberg Lukas
7.Ruhumuriza Abraham
8.Byukusenge Patrick
9.Eyob Metkel
10.Byukusenge Nathan
Urutonde rusange:
1.Nsengimana Jean Bosco:20h52’15"
2.Areruya Joseph:20h54’00"
3.Hakuzimana Camera:20h54’43"
4.Byukusenge Patrick:20h55’06"
5.Winterberg Lukas:20h55’10"
6.Eyob Metkel:20h55’17"
7.Debesay Mekseb:20h55’22"
8.Byukusenge Nathan:20h55’36"
9.Biziyaremye Joseph:20h55’42"
10.Liponne Julien:20h55’48"
Andi mafoto:
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
kuraje Basore twitegu kubyina intsinzi nahubundi tukisubirira mugahinda kamavubi yacu ariko harigihe Imana yomwiju izadutabara tukonge kuririmba intsinzi.
Congz kubasore bacu.FERWACY ibe itegura ibihembo byabo
Wawouuuuuu, biranejeje ibyo aba bana bari gukora. Imana ishobora byose ibagenere umugisha ubakwiriye ndetse n’amagara mazima kuko nibitaribi baratanga ikizere ko babikora.
Gusa nongere nisabire ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwa sport gukurikirana aba basore rwose haba mubihe by’amarushanwa ndetse nindi minsi kuko burya ngo umudiho uva mu itako ngirengo murabona ko ibyo bamwe bavugaga ko badakunda igihugu namwe amaso arabaha kdi mubyukuri ntawundi mukino ushimishe rubanda nyamwinshi byisura kenshi nkaba basore b’amagare nukuri nibitabweho.
mukomereze aho bana biwacu
Woooooooow mbega byiza muradushimishije cyane mu komereze aho bana b’i Rwanda,IMANA ibakomeze
Ndabashyigikiye.
Congs to Rwanda cycling team!
We are very proud to be called Rwandan coz of your hard work,
We rise up our hand to God for that.
So the FERWAFA’s leader must leave the office.
Courage Kubakinnyi Bacu Niho Amafr Yakagombye Gutakarizwa Hano Gusa.
Bravooo! Abanyarwanda oyeee!
Mbanje Gushimira Abasore Bacu Uburyo Bakomeje Kwitwara,ikindi Kandi Ejo Ndizerako Tuzabyina Itsinzi Twesehamwe Nkabanyarwanda Murakoze.
Bravooo! Abanyarwanda oyeee!
mbega ngo baratuneza twe abanyarwanda
batwibagije ruhago iri gutobwa n’ubuyobozi kbsa